Ijambo rya Perezida Kagame ritumye bikanga Ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa DR-Congo, Umukoro kuri Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo nshya ya ICG yasohotse mu gihe imirwano ikomeje guca ibintu muri Kivu ya ruguru hafi ya Goma hagati y'inyashyamba za M23 n'ingabo za leta.

Mu gihe kandi Uganda ifite ingabo muri Ituri, n'ingabo z'u Burundi "mu buryo bw'amayeri" zikaba ziri guhiga inyeshyamba za RED-Tabara muri Kivu y'epfo, nk'uko ICG ibivuga.

Raporo yayo, ishingiye ku magambo ya Perezida Paul Kagame yavuze mu minsi ishize n'uko ibintu bimeze ubu, iraburira ko u Rwanda rwaba rurimo gutekereza kohereza ingabo muri DR Congo.

Bamwe mu bategetsi muri Kivu ya ruguru na sosiyete civile ya Goma bo bavuga ko ingabo z'u Rwanda zirimo gufasha M23 muri iyi mirwano, ibikorwa u Rwanda rwahakanye mu gihe cyashize no mugihe iyi mirwano yatangiraga.

Mu gihe cyashize ingabo z'u Burundi n'u Rwanda hamwe n'iza Uganda n'u Rwanda zagiye zirwanira mu burasirazuba bwa DR Congo zivuga ko zikurikiranye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi i Bujumbura (na Gitega nyuma), Kigali cyangwa Kampala.

ICG iravuga ko icyemezo cya Perezida Tshisekezi cyo kwemerera ingabo za Uganda kwinjira muri DR Congo kurwanya umutwe wa ADF "cyariye u Rwanda".

Ivuga ko uretse impungenge z'umutekano, inyungu ku bukungu zivuye ku bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ya DR Congo ziri mu bituma ibi bihugu byifuza kuhinjira no kuhagira ijambo.

Ishingiye ku mateka ya vuba n'ayo mu myaka myinshi ishize y'ibi bihugu muri Congo, ICG ivuga ko uburasirazuba bw'icyo gihugu bushobora kongera kuba isibaniro ry'ingabo z'ibyo bihugu ziramutse zihahuriye.

Raporo ya ICG ivuga ko kuba ingabo za Uganda ziri muri Congo mu buryo buzwi, n'iz'u Burundi bikaba "bivugwa ko zemerewe mu ibanga na Tshisekedi kujyayo", bifite icyo bivuze ku Rwanda.

Muri Gashyantare(2) uyu mwaka Perezida Paul Kagame yumvikanye avuga ko "umwanzi wacu" akiri muri DR Congo kuko ingabo za ONU zananiwe kurangiza icyo kibazo.

Yagize ati : "Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni 'aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga', ntabwo dutuma ugera hano… nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse."

Mu gihe umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'i Kigali ubu urimo kuvugwa mu mirwano muri Kivu ya ruguru, ICG ishingiye kuri ariya magambo ya Kagame ivuga ko ibi bishobora gutuma yoherezayo ingabo.

ICG ivuga ko mu gihe amakimbirane ya politiki u Rwanda rufitanye n'u Burundi na Uganda arimo gukemuka ingabo z'ibi bihugu byose ziramutse zihuriye muri DR Congo "byatera indi ntambara y'abaturanyi".

Ni iki gikwiye gukorwa ?

Ibiganiro bya leta ya Kinshasa n'imitwe yitwaje intwaro by'i Nariobi byarangiye ntacyo bigezeho, mu gihe imitwe nka M23, Mai Mai Yakutumba n'indi y'abanyecongo ubwabo itabyitabiriye.

Ubu hari imyiteguro y'ikiciro cya kabiri cy'ibi biganiro bigomba kubera i Goma.

ICG ivuga ko Perezida Tshisekedi agomba gushyira imbaraga mu nzira ya diplomasi mu kurangiza ikibazo cy'inyeshyamba kuko inzira za gisirikare zananiranye kugeza.

ICGvuga kandi ko Tshisekedi "akwiye gushyiraho amategeko ku ngabo z'amahanga ziri ku butaka bwa Congo" akanashyira imbaraga mu kumvisha u Rwanda ko rudakwiye koherezayo ingabo.

Ivuga ko Kenya - 'idafite inyungu imaranira muri Congo' - yafasha Tshisekedi mu biganiro bishya by'abakuru b'ibi bihugu ku kibazo cy'inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.

Abo bakuru b'ibihugu, mu kwezi gushize bahuriye i Nairobi bemeza gushyiraho umutwe w'ingabo zihuriweho "ako kanya" ngo zizarwanye inyeshyamba zose zizanga gushyira intwaro hasi mu biganiro.

Igitekerezo cy'uwo mutwe w'ingabo bamwe babonaga nk'igisubizo gikomeye kugeza ubu ntikirasobanuka. Icyo gihe abategetsi bavuze ko bazahura mu gihe cy'ukwezi kumwe bakareba aho ibyo biyemeje bigeze.

Ivomo:BBC



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ijambo-rya-Perezida-Kagame-ritumye-bikanga-Ingabo-z-u-Rwanda-ku-butaka-bwa-DR-Congo-Umukoro-kuri-Tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)