Rwanda: umukobwa ureba isi icuramye yababaje benshi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amazina ye yitwa Emma akaba atuye mu karere ka Bugesera yafashwe n'uburwayi bw'amayobera bwatumye igikanu cye gihindukira kireba inyuma aho byatumye asigaye areba isi icuramye.

Emma mu kiganiro yatanze kuri Youtube yavuze ko yavutse ari umukobwa mwiza ndetse akundwa na benshi. Ubwo yari umunyeshuri agiye kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yaje gufatwa n'ubu burwayi bukomeye.Gusa ubuzima bwaje kumusharirira ubwo yabyukaga agasanga igikanu cye karebye inyuma ,yatangiye kwibaza ibimubayeho ndetse ababyeyi batangira kumuvuza mu baganga batandukanye ariko biranga biba iby'ubusa.

Nyuma yaje gukundana n'umusore ,ndetse bararyamana amutera inda amwizeza ko bazabana ntibiciye kabiri Emma yumvise ko wa mukunzi we yamaze gusezerana nundi mukobwa bahise barushinga bitewe n'uko abantu bagiye mu matwi uwo musore bamubwira uburyo Emma afite indwara ikomeye.

Emma afite umwana uwo mugabo yamusigiye ariko bimugora kumurera ,na we abana n'ubumuga ndetse ababyeyi be nabo batishoboye.Gusa ku ruhare rw'abagiraneza babashije gukusanya inkunga yamufasha kwivuaza ndetse akaba yifuza ko yabonana na muganga mu maguru mashya,kugira ngo uburwayi bwe bukurikiranwe.Uyu mubyeyi avuga ko aterwa ipfunwe n'abamukwena kubera uburwayi bwe bakamwita umusinzi kubera uburyo agendayikubita kubintu bitewe n'ijosi rye rireba inyuma,avugako kandi iyo arareba ibintu abibona bicuramye.



Source : https://yegob.rw/rwanda-umukobwa-ureba-isi-icuramye-yababaje-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)