Rutsiro: Impungenge ku miryango isaga igihumbi ibana itarasezeranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro habarurwa imiryango 1079 ibana itarasezeranye imbere y'amategeko.

Bigirwanimana na Nakabonye , ni umwe mu miryango 62 yasezeranye imbere y'amategeko ubwo mu karere ka Rutsiro hatangirizwaga ukwezi kw'imiyoborere n'imibereho mu muryango.

Uyu muryango wari umaze imyaka 18 ubana mu buryo butemewe n'amategeko. Bigirwanimana avuga ko icyatumye batinda gusezerana ari ubushake buke bagize, ariko ngo umugore we yakomeje kubimushishikariza kugeza bafashe icyemezo bajya kwiyandikisha mu bitegura gushyingiranwa.

Yavuze ko gusezerana ari byiza kuko iyo umugabo abana n'umugore batarasezeranye, bishobora kumutera kumva yamureka agashaka undi bityo abana bakabura uburenganzira bwo kurerwa n'ababyeyi bombi.

Nakabonye avuga ko icyamukundishije gusezerana n'umugabo we imbere y'amategeko ari ipfunwe ry'uko umugore utarasezeranye imbere y'amategeko afatwa nk'indaya.

Ati "Nahoraga mvuga ngo nk'ubu umugabo ansezereye najya he koko? Naba nk'indaya kandi ndi umubyeyi mukuru ufite abana bane. Ubutumwa naha ababana bataraseranye ni uko babanza bagaserana imbere y'amategeko, isezerano ryo mu mategeko ni ingenzi cyane".

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro , Murekatete Triphose yabwiye IGIHE ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere n'imibereho mu muryango, ikibazo cy'imiryango ibana itarasezeranye kiri mu bizibandwaho.

Yavuze ko hari imiryango myinshi usanga ibana itaraseranye akenshi bigaterwa no kudasobanukirwa amategeko no kutamenya ko kubana badasezeranye bishobora kugira ingaruka zirimo no kubuzwa uburenganzira ku mitungo.

Ati "Ingo nyinshi zibana zidasereranye, ni naho usanga amakimbirane. Turi gukangurira ababyeyi kwigisha abana b'abakobwa n'abasore ko igihe bagiye gushinga urugo ikiza ari uko babana basezeranye".

Tariki 17 Gicurasi 2022, nibwo ku rwego rw'igihugu hatangijwe ukwezi kw'imiyoborere n'imibereho mu muryango iki gikorwa kikaba cyarahuriranye no gusezeranya imiryango 62 yabanaga itaraseranye imbere y'amategeko.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yashimye imiryango yafashe icyemezo cyo gusezerana, agaragaza ko n'abasezeranye bakwiye kujya bagira igihe cyo kwiyibutsa amasezerano bagiranye.

Uretse kwigisha no gusezeranya imiryango ibana itaraseranye, ibindi bizibandwaho mu kwezi k'imiyoborere n'imibereho myiza mu muryango harimo kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana, inda ziterwa abangavu, umwanda, n'amakimbirane yo mu ngo.

Imiryango 62 yo mu karere ka Rutsiro yasezeranye imbere y'amategeko
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha no gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-impungenge-ku-miryango-isaga-igihumbi-ibana-itarasezeranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)