Rutahizamu w'Amavubi wakinaga muri Botswana yatandukanye n'ikipe ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'Amavubi usatira anyuze ku mpande wakiniraga ikipe ya Township Rollers muri Botswana, Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana n'iyi kipe.

Nyuma y'amezi 7 atoroshye kuri uyu mukinnyi cyane ko yagizemo ikibazo cy'imvune, impande zombi zahisemo gusesa amasezerano batandukana ku bwumvikane.

Iradukunda Jean Bertrand yabwiye ISIMBI ko koko yamaze gutandukana n'iyi kipe nubwo atifuza kuvuga byinshi ku cyabiteye.

Ati "nibyo twatandukanye. Ni inkuru ndende."

Uyu rutahizamu ndetse akaba yamaze guhabwa n'urupapuro rumurekura, kuri uyu wa Gatandatu yahagurutse muri Botswana agaruka mu Rwanda.

Byinshi ku itandukana rye na Township Rollers yifuza ko yazabivugaho igihe azaba yageze mu Rwanda, gusa amakuru avuga ko atari yishimiye uko afashwe muri kiriya gihugu.

Mu Kwakira 2021 nibwo Iradukunda Jean Bertrand yerekeje muri iyi kipe ayisinyira imyaka 2, mu kwezi kwakurikiyeho yagize imvune yo mu ivi yatumye amara igihe adakina.

Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi United.

Iradukunda Jean Bertrand yamaze gutandukana is Township Rollers



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-wakinaga-muri-botswana-yatandukanye-n-ikipe-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)