Impinduka ku rugendo rw'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu bagabo igomba kwerekeza muri Afurika y'Epfo, izagenda ku munsi w'ejo ku Cyumweru aho kuba ku wa Mbere nk'uko byari biteganyijwe.

Amavubi agomba gukina na Mozambique mu mukino w'umunsi wa 1 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera Côte d'Ivoire.

Bakaba bagombaga guhaguruka mu Rwanda ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2022 ariko hakaba habayemo impinduka.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI gifite ni uko Amavubi atakigiye ku wa Mbere ahubwo agomba guhaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022 yerekeza muri Afurika y'Epfo ahazabera uyu mukino.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 ni mu gihe tariki ya 7 Kamena 2022 Amavubi azakira Senegal kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amavubi azahaguruka ku munsi w'ejo ku Cyumweru yerekeza muri Afurika y'Epfo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-rugendo-rw-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)