Rubavu: RIB yakanguriye abarimu kwirinda ibishuko bashobora kugushwamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwatanzwe mu bukangurambaga RIB yatangiye mu Kigo cy'amashuri cya College Inyemeramihigo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Bwari bugamije gusaba urubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana, gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n'ibindi birwibasira.

Abanyeshuri bavuze ko bahura n'ibigeragezo ariko nyuma y'ibiganiro bahawe bavuze ko hari icyo bungutse ku buryo bakwiye kubyitwaramo.

Hussein Fatuma wiga mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange avuga ko nubwo na bo bagwa mu bishuko byo gukundana ariko RIB yaberetse uko babyitwaramo.

Yagize ati 'Ubundi abadutereta usanga ari abaturuta nubwo natwe dukundana nabo ariko hari imirongo ntarengwa bitewe n'icyerecyezo umuntu aba yarihaye. Nkuko RIB yabidukanguriye ahanini tugiye kujya twirinda gushukishwa n'ibintu ndetse n'amarangamutima yacu nk'ingimbi n'abangavu.''

Nyiramahirwe Christine avuga ko igihe bagezemo bituma bakundwa n'abahungu ariko ibirebana no kuryamana bagomba kubyirinda.

Yakomeje ati 'Bitewe n'imyaka tugezemo abahungu baradutereta bikaba ngombwa ko wemera hakaba ubwo mugera nubwo yifuza ko mwaryamana. Njye iyo bimbayeho bituma ntekereza ku ngaruka byangiraho ngahitamo kumuhakanira nkuko RIB yatubwiye ko imbeba ifatirwa aho inyura natwe tugomba kuhirinda.''

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n'abanyeshuri biganisha ku busambanyi no kujya batanga ibirego igihe byababayeho.

Yakomeje ati 'Mu gukumira ibyaha tuba tubwira n'abarezi na bo bakagira uruhare rwo kubirwanya kuko mu mibare twagaragaje hari aho abarezi nabo bagiye bakora ibyaha. Na bo bagomba gufata iya mbere niba hari umwana uje umugana akaba yamubwira ko hari ingeso mbi arimo amukururiramo zijyanye no kuba yasambanywa akabifata nk'icyaha ntibibe icyaha cy'ikinyabupfura akaba yatera intambwe akegera Ubugenzacyaha ntibirangirire ku ishuri.''

Imibare ya RIB yerekana ko mu myaka itatu ishize, dosiye z'ibirego yakiriye z'abana basambanyijwe ziyongereye kuri 55.2%, abakobwa ni bo bibasiriwe cyane kuko ari 97.1% mu gihe abahungu ari 13.254%

Abanyeshuri biga muri College Inyemeramihigo basobanuriwe byinshi ku byaha bikunze kwibasira urubyiruko
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo badasobanukiwe
Abanyeshuri baganirijwe bagaragaje ko bakuye ubumenyi bwinshi muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abarezi na bo gutera iya mbere bakirinda ibishuko bashyirwamo n'abanyeshuri
Ubuyobozi bwa Polisi bwifatanyije na RIB muri iki gikorwa
Abarezi na bo bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ku ngingo zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-rib-yakanguriye-abarimu-kwirinda-ibishuko-bashobora-kugushwamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)