Real Madrid yegukanye igikombe cya 14 cya Champions League itsinze Liverpool #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior uzwi nka Vinícius Júnior cyangwa Vini Jr. cyahesheje Real Madrid igikombe cya 14 cy'amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'u Burayi (UEFA Champions League) ni nyuma yo gutsinda Liverpool.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022 nibwo hakinwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho Liverpool yakinnye na Real Madrid mu Bufaransa ku kibuga cya Stade de France.

Liverpool FC niyo yihariye igice cya mbere cy'umukino aho yagerageje amashoti 5 yose yaboneje mu izamu rya Real Madrid ariko abasore nka Sadio Mane, Mohammed Salah na Luiz Diaz bagorwa cyane n'umunyezamu Courtois wayikuyemo yose.

Real Madrid wabonaga itarinjira mu mukino neza, yanyuzagamo igasatira maze ku munota wa 43 Karim Benzema atsinda igitego ariko baracyanga kuko bavugaga ko yaraririye.

Real Madrid yagarutse mu gice cya kabiri ubona ko noneho ishaka igitego, yasatiriye maze ku munota wa 59 Vini Jr. yaje gutsindira Real Madrid igitego cya mbere ku mupira yahawe na Valverde.

Kuva kuri uyu munota Liverpool yacuritse ikibuga ariko n'ubundi amashoti yose abarimo Salah na Mane bateye mu izamu, Courtois yayikuyemo.

Umutoza Jürgen Klopp yagiye akora impinduka havamo Diaz Diogo Jota, Jordan Hernderson aha umwanya Naby Keita ni mu gihe Thiago Alcantara yasimbuwe na Roberto Firmino, gusa izi mpinduka ntacyo zatangaze kuko bananiwe kumenera mu bwugarizi bwa Alba na Militao ndetse n'umunyezamu Courtois.

Real Madrid nayo yanyuzagamo igasatira binyuze mu mipira miremire ariko abakinnyi nka Camavinga wasimbuye Valverde ntabwo yabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ni mu gihe kandi abakinnyi nka Luka Modric basimbuwe na Dani Ceballos ndetse na Vinicius Jr. aha umwanya Rodrygo.

Ni umukino wabonetsemo ikarita imwe y'umuhondo yahawe Fabinho ku munota wa 62.

Iki kikaba igikombe cya 14 Real Madrid yegukanye cya Champions League mu mateka yayo ni mu gihe AC Milan yo mu Butaliyani iyigwa mu ntege ifite ibikombe 7.

Courtois yakuyemo imipira myinshi
Yatabaye Real Madrid
Igitego Vini Jr yatsinze kigahesha intsinzi Real Madrid
Yishimira igitego cye yari amaze gutsinda
Real Madrid yegukanye igikombe cya 14 cya Champions League



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/real-madrid-yegukanye-igikombe-cya-14-cya-champions-league-itsinze-liverpool

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)