PNL: Kakule Mugheni na Marti Fabrice mu bakin... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino ibiri y'amakipe ahanganiye igikombe niyo ihanzwe amaso, APR FC irabarizwa mu karere ka Rusizi aho igomba kwisobanura na Espoir FC, mu gihe Kiyovu Sport izakira Bugesera FC ku Cyumweru i Nyamirambo.

Espoir FC yitegura guhangana na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi, izaba idafite Niyongira Patience kubera ibibazo by'amakarita, mu gihe nta mukinnyi wa APR FC ugongwa n'iki kibazo muri uyu mukino.

Kiyovu Sports izakira Bugesera ibura myugariro wayo, Benedata Janvier mu gihe iyi kipe y'i Bugesera nta mukinnyi ibura.

Rutsiro FC ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri isaha n'isaha izakirwa na Gorilla FC i Kigali idafite abakinnyi batatu barimo Mumbere Jonas, Iragire Saidi na Bwira Bandu Olivier, mu gihe nta mukinnyi wa Gorilla FC utazakina uyu mukino.

Mukura izakira AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu idafite Kubwimana Cedric, mu gihe AS Kigali ya Cassa Mbungo izaba idafite Mugheni Kakule Fabrice na Niyibizi Ramadhan.

Ku Cyumweru Police FC izakirwa na Gasogi United idafite bamwe mu nkingi za mwamba zayo zirimo Ndayishimiye Eric na Twizeyimana Martin Fabrice.

Abakinnyi batemerewe gukina imikino y'umunsi wa 26:

1. Kakule Mugheni Fabrice (As Kigali)

2. Niyibizi Ramadhan (As Kigali)

3. Niyongira Patience (Espoir FC)

4. Kwizera Epaphrodite (Gicumbi FC)

5. Benedata Janvier (Kiyovu SC)

6. Mutuyimana Djuma (Marine FC)

7. Kubwimana Cedric (Mukura Vs&L)

8. Ndayishimiye Eric (Police FC)

9. Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC)

10. Bwira Bandu Olivier (Rutsiro FC)

11. Iragire Saidi (Rutsiro Fc)

12. Mumbere Malikidogo Jonas (Rutsiro FC)

Imikino y'umunsi wa 26 ya shampiyona y'u Rwanda:

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022:

Rayon Sports vs Gicumbi

Etincelles vs Musanze FC

Mukura vs AS Kigali

Gorilla FC vs Rutsiro FC

Etoile de l'Est vs Marines FC

Espoir FC vs APR FC

Ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022:

Kiyovu Sports vs Bugesera FC

Gasogi United vs Police FC

Mugheni Fabrice ntazakinir AS Kigali mu mukino bazahanganamo na Mukura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116937/pnl-kakule-mugheni-na-marti-fabrice-mu-bakinnyi-12-batemerewe-gukina-umukino-wumunsi-wa-26-116937.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)