Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yemeye ko yakiriye 'indonke' asaba imbabazi Perezida Kagame.

Uyu mugabo wahagaritswe ku mirimo ndetse agatangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa n'ibifitanye isano nayo tariki ya 5 Gicurasi 2022, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yemera icyaha ni nyuma y'uko umutima we umubujije amahwemo.

Yagize ati 'Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.'

Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13 /8/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, risobanura ko ruswa ari igikorwa icyaricyo cyose gikorerwa mu nzego za Leta, iz'abikorera, sosiyete sivili, n'imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hagamijwe kwigwizaho imitungo udashobora gusobanura inkomoko yawo, cyangwa gukora ishimisha mubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, byaba bikozwe na nyiri ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 17, aho icyaha cya ruswa kiri mu byaha by'ubugome bihanishwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu kugeza ku gifungo cya burundu.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.rw/2022/05/05/bamporiki-edouard-ari-mu-maboko-ya-rib/

 

 

Bamporiki Edouard ari mu maboko ya RIB

iriba.news@gmail.com

The post Bamporiki yemeye ko yakiriye 'Indonke' appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/05/06/bamporiki-yemeye-ko-yakiriye-indonke/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)