Perezida Kagame yakiriye Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, kuri ubu ukaba uri kwishimira isabukuru y'imyaka 10 umaze ukorera mu Rwanda. Ni Umuryango ukomoka mu Busuwisi, ukaba ufite intego nyamukuru zo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga mito n'iciriritse, igaragaza amahirwe yo kwaguka mu bihe biri imbere.

Buri mwaka, uyu Muryango ushyigikira imishinga itari munsi ya 20, igahabwa ubufasha burimo amahugurwa atuma ba rwiyemezamirimo bagira ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa mu buryo burambye. Buri mushinga ugenerwa umutoza wihariye uwukurikirana mu buryo buhoraho.

Ku rundi ruhande, aba ba rwiyemezamirimo bahabwa ubundi bufasha burimo inguzanyo zo kugura ibikoresho bikenewe kugira ngo ibikorwa by'ubucuruzi bishoboke.

Mu Rwanda, uyu Muryango umaze gukorana na ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20.

Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ni umwe mu bari bagize itsinda ryakiriwe na Perezida Kagame. Nkulikiyinka yabaye Umuyobozi w'imishinga mu bigo bikomeye mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Asia, mbere yo kwimukira mu Rwanda n'umuryango we, ari nabwo yatangiraga kuyobora BPN Rwanda.

BPN ifite ibyicaro mu bindi bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'Umuryango BPN Rwanda ufasha ba rwiyemezamirimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuryango-bpn-rwanda-ufasha-ba-rwiyemezamirimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)