Mu byaha 3 Prince Kid ashinjwa hakuwemo 1 kuko nta bimenyetso bifatika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe urubanza rwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu ruhame.

Umucamanza w'urukiko rw'ibanze rwa Kagarama i Kigali yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa kuri ibi byaha :

- Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
- Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina

Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw'umutangabuhamya w'ubushinjacyaha (umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020) butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Gusa yavuze ko hari ibimenyetso bifatika (birimo amajwi n'ubutumwa) by'uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana kuri biriya byaha bibiri.

Ishimwe waburanye (mu muhezo) ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by'agateganyo.

Iki cyemezo cy'urukiko ariko gisobanuye ko ahita avanwa kuri 'station' ya polisi akajyanwa muri gereza ya Kigali mu gihe azaba arimo kujurira.

Gufungwa, n'ibirego kuri Ishimwe byavuzweho cyane mu minsi ishize mu Rwanda, kuko irushanwa yateguraga ari kimwe mu bikorwa bikurikiranwa cyane buri mwaka.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-byaha-3-Prince-Kid-ashinjwa-hakuwemo-1-kuko-nta-bimenyetso-bifatika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)