Minisitiri Dr. Bizimana yeretse urubyiruko aho rukwiye kwigira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Gicurasi 2022, mu butumwa yagejeje ku bantu biganjemo urubyiruko n'abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe 'Igihango cy'Urungano' ribaye ku nshuro ya cyenda.

Ni ihuriro ryateguwe ku ntego yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubyiruko, kwibukiranya ingaruka za Jenoside no kwishakamo imbaraga zo gukomeza kubaka amateka mashya ari nako habungabungwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanyomozwa abagerageza kuyihakana no kuyipfobya.

Nyuma y'ibiganiro byatanzwe bigaruka ku mateka yaranze Jenoside, urubyiruko rwanatanze ibitekerezo by'ibyo ruzi n'amatsiko ruyafiteho.

Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye uru rubyiruko ko hari ahantu hatandukanye hashyizwe amateka yaranze Jenoside, cyane mu ikoranabuhanga bashobora kuyashaka bakayigiraho.

Ati 'Ibitabo birahari hari n'ibiri kuri murandasi ahubwo ibibazo dufite ntabwo bisomwa cyane, dusomye ibihari hari ubumenyi byabungura. Icyo nabonyemo gikomeye ni uko twarushaho kubimenyekanisha ahubwo mukabasha kumenya aho kubikura.'

'Tuzagerageza kuvugurura uburyo bwo kubamenyesha uko mwabishaka ku rubuga rwa Minisiteri biriho, ikindi turiho dukora ni ugufata impapuro zihari tukazibika mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo zidashobora kwangirika.'

Yakomeje avuga ko ubu hari gukorwa gahunda yo gushyira inyandiko zafashwe muri Gacaca mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo bizafasha gukomeza kubungabunga aya mateka.

Ati 'Mpereye nko kuza gacaca zibitse ukuri kwinshi kw'amateka ya Jenoside, izo zirimo zirabikwa mu ikoranabuhanga umushinga ugomba kurangirana na 2024, zizaba zishobora kuba zagerwaho n'ababyemerewe.'

Urubyiruko rukunda kugaragaza ko rutabona aho kwigira amateka byimbitse cyane nko mu mashuri, Dr.Bizimana yavuze ko hari gutegurwa uko aya mateka yashyirwa mu mashuri ariko ko bakwiye no kujya kwigira mu nzibutso mu gihe ibindi bitaranozwa.

Ati 'Ku birebana no kwigisha amateka urubyiruko murabishaka cyane MINEDUC iriho irabikoraho ku buryo bishyirwa mu masomo y'amateka mukabasha gushira iyo nyota.'

Yakomeje ati 'Inzibutso zifite amateka kandi zibitse abacu, bo ntidukwiye kujya tubibuka muri iyi minsi gusa, dukwiye kujya tubazirikana umunsi ku munsi, umunota ku munota.'

'Gusura inzibutso zegereye amashuri mwigamo mukamenya amateka y'aho hantu byashoboka mugasura n'iziri kure, hari abakozi baba bahari bakabasobanurira icy'ingenzi ubu ni ukubishyira muri gahunda bikaba umuco.'

Minisitiri Dr. Bizimana kandi yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y'ejo hazaza y'igihugu bakwiye kurangwa n'ubupfura kandi bakita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ihuriro 'Igihango cy'Urungano' ryateguwe Umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n' Umuco, Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, ryahurije hamwe urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yeretse urubyiruko aho rukwiye gukura amakuru y'ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gikorwa cyitabiriwe n'urubyiruko rusaga 400 rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Urubyiruko rutandukanye rwibutse bagenzi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yeretse-urubyiruko-aho-rukwiye-kwigira-amateka-ya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)