Mbappé nyuma yo guca agahigo ko guhembwa menshi aho yaririye aya mbere byari akataraboneka. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kylian Mbappé nyuma y'uko aciye agahigo ko kuba umukinnyi ukina umupira w'amaguru uhembwa menshi ku isi, we n'inshuti ye magara batangiye kurya ayabo ntagihunga.

Kylian Mbappé amasezerano mashya yasinye muri Paris Saint-Germain azamara amezi atatu, akaba azajya ahembwa ibihumbi 650 by'amayero buri cyumweru, mu manyarwanda akaba arenga Miliyoni 650 buri cyumweru.

Hamwe n'amafaranga angana atya hibazwa aho ayarira, gusa we n'inshuti ye bamaranye agihe kitari kinini bakinana Achraf Hakimi batangiye kuyarira mu gace ka Cannes mu bufaransa.

Abanyamakuru bakaba bamubonye muri resitora yitwa La Mome Plage aho agisohoka byabaye ngombwa ko hitabazwa abashinzwe umutekano kugirango abashe kuba yahivana.

Abaturage bakaba bari benshi bivanze n'abanyamakuru, byatumye biteza akavuyo kubera urukundo abafana ba PSG bashakaga kumwereka.



Source : https://yegob.rw/mbappe-nyuma-yo-guca-agahigo-ko-guhembwa-menshi-aho-yaririye-aya-mbere-byari-akataraboneka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)