Kumusanganira nishusho yurukundo! Byari iby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakobwa ba Barack na Michelle Obama bongeye guhura muri Hollywood nk'uko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ, bakaba bahuriye ku kibuga cy'indege kizwi nka LAX.

Bombi Malia na Sacha Obama bakaba bagaragaye ubwo umuto yari aje gutora umukuru. Bikaba byagaragariraga buri umwe ko bari bakumburanye, kandi basazwe n'ibyishimo ubwo umwe yabonaga undi amaso ku maso.

Ubwo Sacha yabonaga mukuru we, yamufashije kandi gushyira ibyo yari afite mu modoka ubona ko ariko bafite amashyushyu menshi yo kuganira. Mu ukuri ntabwo bizwi igihe bari bamaze batabonana, ariko uko byagaragaraga ni uko bari bakumburanye kandi bishimye.

Malia ariko akaba na none yaherukaga kunyura ku kibuga cya LAX kuwa 02 Gicurasi 2022.

Ikinyamakuru kandi cya TMZ kikaba cyabashije kuganiriza aba bakobwa bari mu bakunzwe ku isi, birimo niba baba bishimiye gutura muri California kurusha muri Washington D.C gusa amakuru ntikirabasha kuyashyira hanze.

Kuri ubu amakuru amaze iminsi acicikana, ni uko Malia ariwe uri kwandika filimi y'uruhererakane inyura kuri Amazon, ya Donald Glover.

Kuba Sacha yaje gufata ku kibuga cy'indege n'ishusho y'urukundo rwa kivandimwe, ikindi aba bana ubona ko ibyo kwitwara nk'ababaye muri White House, inyubako y'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari ibintu byabo kuko batabikomeza.

Sacha yagiye kwakira mukuru we ku kibuga cy'indege

Malia yaherukaga kunyura ku kibuga cy'indege cya LAX mu ntangiriro za Gicurasi


Sacha yagiye gutora Mukuru we 

Barack Obama n'imfura ye Malia Obama


Cyera Sacha na Malia bakiri bato bari kumwe na se na nyina


Obama ari kumwe n'abana beObama akunda abakobwa be cyane




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117094/kumusanganira-nishusho-yurukundo-byari-ibyishimo-ubwo-malia-na-sacha-obama-bongeraga-guhur-117094.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)