Kigali haratangira Inama ya eLearning Africa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kongera kwakira Inama ya eLearning Africa, ikaba izatangira kuwa 11 Gicurasi 2022 ikazasozwa kuwa 13 Gicurasi 2022, ikazitabirwa n'abantu batandukanye barimo n'abo mu nzego za Leta n'iz'abikorera. Mu bashyitsi bakuru bazitabira iyi nama baturutse mu Rwanda harimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Uwingabire kimwe na Minisitiri w'Uburezi.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu bazitabira iyi nama, Bwana Hagenima Daniel akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Top Skills World yasobanuye icyo biteze muri iyi nama agira ati:'Intego yacu ni ukwigisha abatuye isi, kuko njye nizera ko ubumenyi buhenze buhindura bamwe ariko ubumenyi buhendutse kuri bose bwahindura isi.'

Akomeza agira ati: 'Ni byinshi cyane nk'urubyiruko rukunda kandi rugakorera muri Africa, eLearning Africa izadufasha mu kongera ubunararibonye kubijyanye na eLearning cyane ko izaba yitabiriwe n'abandi bakora nk'ibyo baturutse kw'isi hose harimo muri Ireland, UK, USA, German n'ahandi, ibi kandi bizadufasha kwigira nk'abanya Africa.'

eLearning Africa yatangiye mu mwaka wa 2005, icyo gihe yahise ibera muri Addis Ababa mu mwaka wa 2006, ibera Nairobi 2007, Accra 2008, Dakar 2009, Lusaka 2010, Dar Es Salaam 2011, Cotonu 2012, Windhoek 2013, Kampala 2014, Addis Ababa 2015, Cairo 2016, Port Louis 2017, Kigali 2018, Abijan 2019 none igiye kongera kugaruka muri Kigali 2022.

Mu myaka yose itambutse, abarenga ibihumbi 18,188 bitabiriye iyi nama ya eLearning Africa baturutse mu bihugu bisaga 100 by'isi yose, ariko  80 ku ijana bya Africa inararibonye zigera 3730 zagiye zitanga ibiganiro muri iyi nama kubyerekeranye n'iterambere ry'imyigire yifashishije murandasi.

Indimi zikoreshwa muri iyi nama ni igifaransa n'icyongereza.

Iyi nama ikaba ikorwa mu buryo bw'ibiganiro mpaka byo mu matsinda ku ngingo runaka, kimwe no guhanahana ibitekerezo byose bigakorwa hifashishijwe uburyo bwuje udushya butuma abantu babasha gutanga ibitekerezo binoze kandi by'ingirakamaro, abitabiriye iyi nama kandi bahabwa umwanya wo gutanga ubunararibonye bagiriye mubyo bakora bya buri munsi.

Habaho kandi n'umwanya kubitabiriye wo kumurika udushya bahanze mu birebana n'uburyo bwo kwiga hifashishijwe murandasi, buzwi nka eLearning mu rurimi rw'icyongereza.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire uri mu bashyitsi bakuru bategerejwe mu nama ya eLaerning Africa muri Kigali Convetion Center

Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya nawe ari mu bazitabira inama ya eLearning Africa

Umuyobozi Mukuru wa Top Skills Hagenimana Daniel uri mu ntiti zizitabira iyi nama


Reba hepfo Urutonde rwa bamwe mu bitezweho kuzatanga ibiganiro muri iyi nama


















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117063/kigali-haratangira-inama-ya-elearning-africa-iritabirwa-naba-minisitiri-barimo-uwuburezi-k-117063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)