CG Marizamunda yaganiriye na Minisitiri w'Umutekano wa Zambia (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni uruzinduko CG Marizamunda n'itsinda ayoboye batangiye ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, aho rugamije gutsura umubano no gukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano RCS yagiranye na ZCS [Zambia Correctional Service].

Ku munsi wa mbere w'uruzinduko, CG Marizamunda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Umutekano imbere mu gihugu muri Zambia, Jack Mwiimbu.

CG Marizamunda kandi yakiriwe Biro Bikuru bya ZCS biherereye ahitwa Kabwe aho yahuriye akanaganira na mugenzi we, Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko ruzarangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo gusura ahatangirwa amahugurwa y'Abacungagereza muri Zambia, gusura gereza zitandukanye no kuganira n'abayobozi bazo.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yabwiye IGIHE ko bazanabona umwanya wo kwigira kuri Zambia by'umwihariko ku buryo bukoreshwa n'icyo gihugu mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe aba bagonganye n'amategeko bagafungwa.

Ati 'Ni uburyo bushya twifuza gutangira gushyira mu bikorwa hano mu Rwanda aho tuzajya twibanda cyane ku kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe aho kuvuga ngo turashyira imbaraga mu guhana no gufunga.'

Mu Ukuboza 2020, inzego za RCS na ZCS zagiranye amasezerano y'imikoranire mu bijyanye no kugorora, kubaka ubumenyi ndetse icyo gihe hashyizweho komisiyo ihuriweho n'impande zombi ikaba ifite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa z'ayo masezerano.

Mu ruzinduko uwari umuyobozi wa ZCS, yagiriye mu Rwanda ku wa 26 Mata 2021, nibwo hasinywe amasezerano yo gushyira mu bikorwa ayari yasinywe mu mwaka wabanje.

Ni amasezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko nko mu bijyanye no guhanahana ubumenyi, hari Abacungagereza bo mu Rwanda batanu baherutse gusoza amasomo y'umwuga muri Zambia.

Biteganyijwe ko CG Marizamunda wagiye muri Zambia aherekejwe n'abarimo CP John Bosco Kabanda ushinzwe amahugurwa muri ECS, azasura ahatangirwa amahugurwa muri Zambia hagamijwe kwiga uburyo babikora kugira ngo ubwo buryo bube bwakoreshwa no mu Rwanda.

SP Alex Mugisha, CP J Bosco Kabanda na CG Marizamunda bahagarariye RCS bagiriye uruzinduko rw'akazi muri Zambia
Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu, Minisitiri w'Umutekano muri Zambia,Jack Mwiimbu na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda
Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu yereka CG Marizamunda bamwe mu ba Ofisiye ba ZCS
Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu ubwo yaganiraga n'itsinda ryaturutse mu Rwanda riyobowe na CG Marizamunda
CP Kabanda ushinzwe amahugurwa muri RCS ni umwe mu baherekeje Komiseri Mukuru muri Zambia
CG Marizamunda n'itsinda bari kumwe muri Zambia basuye ibice bitandukanye bagamije kwigira kuri icyo gihugu
CG Marizamunda n'itsinda bari kumwe muri Zambia basuye ibice bitandukanye bagamije kwigira kuri icyo gihugu
CG Marizamunda na Komiseri Mukuru wa ZCS, CGP Fredrick S.S.Chilukutu ubwo baganiraga
Abayobozi ba RCS bakiriwe na Minisitiri w'Umutekano muri Zambia, Jack Mwiimbu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-marizamunda-yaganiriye-na-minisitiri-w-umutekano-wa-zambia-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)