Irengero ry'abantu Batatu baguye mu Kiyaga cya Kivu rikomeje kuba ikibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 2 Gicurasi 2022 nibwo habaye impanuka y'ubwato mu kiyaga cya Kivu, bwari butwaye abantu 33 babiri muri bo bitaba Imana, abandi batatu ntibaboneka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, Mudahemuka Christophe, yavuze ko abantu batatu bakomeje gushakishwa. Ni mu gihe abandi babiri bapfuye bazize iyo mpanuka bamaze gushyingurwa naho abandi barohamye baravuwe, uretse abantu babiri bakiri mu bitaro bya Murunda.

Mudahemuka avuga ko impanuka yatewe n'uko ubwato bwari butwaye abantu butarabigenewe kuko bwari ubwo kuroba, ndetse n'abari baburimo nta myambaro ibarinda kurohama bari bafite.

Avuga ko bafashe ingamba zo kugira inama abaturage kwirinda kujya mu mazi y'ikiyaga harimo umuyaga.

Ati : "Twafashe ingamba zirimo kugira inama abaturage kwirinda kujya mu mazi y'ikiyaga harimo umuyaga mwinshi, ikindi bagomba gukoresha ubwato bwabugenewe, kuko buriya bwato bwakoze impanuka ntibwagenewe gutwara abagenzi, ikindi ni uko abagenda mu bwato bagomba kwambara umwambaro ubarinda kurohama."

Mudahemuka avuga ko abaturage bakoze impanuka bavaga mu Kagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro berekeza mu Kirwa cya Bugarura aho bari bagiye guhemba umuturage wabyaye.

Uretse kuba ubwato butaragenewe gutwara abagenzi, ngo bwari butwaye abantu benshi 33, hakiyongeraho n'imizigo bwari bupakiye.

Ivomo:Ikigali Today



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Irengero-ry-abantu-Batatu-baguye-mu-Kiyaga-cya-Kivu-rikomeje-kuba-ikibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)