Akarere ka Gakenke kasabwe kwishyurira uwitabiriye ikizamini cy'akazi wese ibihumbi 5000FRW #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Akarere ka Gakenke kasabwe kwishyurira na Kaminuza ya INES RUHENGERI kwishyurira buri mukandida wese uzitabira ikizamini cy'akazi ku myanya itandukanye yashyizweho ibihumbi 5000FRW kugira ngo akoreshe imashini na interineti yabo.

Muri Werurwe uyu mwaka,Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko nta kigo cya leta kizongera gukoresha ibizamini by'akazi byo kwandika hadakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda impugenge z'uburiganya zagendaga zigaragazwa n'abapiganira imyanya y'akazi.

Ibi byatumye uturere n'ibindi bigo bya Leta bitangira gushakisha ahari za mudasobwa na Interineti kugira ngo abakandida bahataniye imyanya y'akazi bahakorere.

Akarere ka Gakenke ko mu ntara y'Amajyaruguru kandkiye kaminuza ya INES Ruhengeri kayisaba kubaha aho gukorera ibizamini birangira iyi kaminuza yemeye ko abo bakandida bashaka aka kazi bahakorera ariko buri umwe agomba kwishyurirwa ibihumbi 5000 FRW nkuko biri mu rwandiko iyi kaminuza yanditse.

Ibi bivuze ko akarere ka Gakenke kasabwa kwishyura Ines Ruhengeli aga miliyoni 50 FRW igihe abakandida basaba akazi baba babaye ibihumbi 10 ngo kabone aho gakoreshereza ibizamini abasabye akazi.

Ubwo UMURYANGO wabonaga aya makuru n'iki kibazo cy'ubwishyu bw'aho gukorera ibizamini,wavuganye n'Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke,NIZEYIMANA Jean Marie Vianney kuri telefoni atubwira ko akarere kiteguye kwishyura ayo mafaranga.

Ati "Nta yandi mahitamo dufite kandi nta bandi bafite ubushobozi nk'ubwabo[INES RUHENGERI].N'ukuvuga ngo nta bandi bashobora kudufasha gukoresha ibizamini kuko twarebye ahandi hose dusanga ntabwo kandi ibizamini bigomba gukorwa online.

Twashingiye ko bafite icyumba kinini gifite imashini na internet yihuta,.Biruta kuba wafata icyumba kirimo imashini 10 ufite abakandida ibihumbi 2000,bazakora iminsi nka 20.

Abajijwe niba igiciro basabwe na Ines Ruhengeri bazacyishyura,Meya yagize ati "Tuzacyishyura kuko ayo mafaranga yo gukoresha ibizamini aba yarabazwe mu yo akarere kagomba gukoresha.Azishyurwa."

Umuyobozi w'Ishami ry'Abakozi n'Ubutegetsi mu karere ka Gakenke,KALISA N. Justin,we yabwiye UMURYANGO ko bakimara kubona iyi baruwa ya INES RUHENGERI bayisabye ko hagabanywa amafaranga ndetse ha

Ati "Ibaruwa twarayakiriye kandi turacyari kuganira nabo.Twari twabandikiye tubasaba kuhakoreshereza ibizamini nabo baradusubiza ariko hari indi baruwa twabandikiye tubabwira ko 5000FRW ku mukandida ari menshi ahubwo byaba 4000 FRW ku mashini imwe.

Buriya 5000 FRW ku mashini bitandukanye na 5000 kuri buri mukandida ari ku mashini bivuze ko twayikoreshaho inshuro 3,mu gitondo, saa sita na ku mugoroba ariko ari ku mukandida buri wese uyinyuzeho agomba kwishyura 5000FRW.

Ni politiki ya Leta ndetse yumvikanye na za Kaminuza zayo kujya zifasha mu gukoresha ibizamini ariko iriya kaminuza irigenga."

Uyu muyobozi yavuze ko iyi gahunda ari nziza ndetse izafasha mu guha serivisi nziza Abanyarwanda bityo ntacyo zitwaye gusa avuga ko hari ibiganiro na INES RUHENGERI kugira ngo ayo mafaranga agabanuke.

Akarere ka Gakenke kavuga ko Imibare y'abemerewe gukora ibizamini by'akazi mu myanya itandukanye ari 6,300 ariko abazitabira bashobora kugabanuka.

Twagerageje kuvugana na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) ariko ntibyadukundira,tukaba turi bukomeze kugerageza kumva icyo ivuga kuri iki kibazo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/akarere-ka-gakenke-kasabwe-kwishyurira-uwitabiriye-ikizamini-cy-akazi-wese

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)