Ibyo umukobwa yakoreye papa we wamutaye byakoze benshi ku mutima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wiyemeje gukora akazi ko gucuruza igikoma yasize abantu benshi bakozwe ku mutima nyuma yo kubakira papa we inzu nziza i Murang'a, muri Kenya yirengagije uburyo yabataye ntabiteho bakiri abana. Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, nibwo uyu mugore uzwi ku izina rya Njeri Wa Uji, yashyikirije se inzu nziza cyane ku mugaragaro, mu birori byo gutaha iyi nzu byitabiriwe n'inshuti ze za hafi n'umuryango we.

Muri ibyo birori, Njeri yavuze uburyo yahisemo kwimura papa we muri iyo yari amaze imyaka myinshi abamo kandi binyuze mubucuruzi bwe bwo gucuruza igikoma, yakusanyije amafaranga yo kubaka no gutunganya inzu nshya.

Yagize: 'Ntamuntu numwe navuga wamfashije kubaka iyi nzu. Imana yaramfashije mu kugurisha igikoma, njye nubakiye papa inzu '

Bivugwa ko uyu mugabo wubakiwe inzu yari yarataye umuryango w'uyu mukobwa ariko we mu ijambo rye yavuze ko agikunda papa we nubwo atabitayeho bakiri bato.



Source : https://yegob.rw/ibyo-umukobwa-yakoreye-papa-we-wamutaye-byakoze-benshi-ku-mutima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)