'Hari benshi yatekeye umutwe' Byinshi wamenya ku ifungwa rya Dr. Nibishaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB Dr. Thierry Murangira, yabwiye itangazamakuru ko Dr. Nibishaka akurikiranyweho gutekera abantu umutwe bakamuha amafaranga abizeza kubafasha kubona viza (Visas).

Dr. Murangira yagize ati: 'Ku wa Gatandatu taliki ya 21 Gicurasi ni bwo RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije wa RGB, ukurikiranyweho ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano. Dr. Nibihaka ashinjwa n'abantu batandukanye batanze ubuhamya bw'uko yabatse amafaranga abizeza ko azabafasha kubona Visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA).'

Dr. Murangira yakomeje asobanura ko abo batangabuhamya bemeza ko mu gihe Dr. Nibishaka atabafashije kubona visa nk'uko yabibasezeranyije, nta n'ubwo yigeze abasubiza amafaranga yabo.

Abajijwe umubare w'abantu bose bamushinja kubariganya amafaranga n'ingano y'ayo bamurega ko yaba yaratwaye, Dr. Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose yuzuye ku byaha akurikiranyweho nk'igano y'ayo ashinjwa kwambura.

Dr Nibishaka afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Hagati aho hari amakuru ataremezwa neza acicikana, avuga ko Dr. Nibishaka ashobora kuba yarafatiwe hanze y'u Rwanda muri kimwe mu bihugu byo mu Karere yagendeye ku rwandiko rw'inzira ruhimbano, cyane ko abayobozi bakuru mu nzego za Leta babanza gusaba mu buryo bwemewe n'amategeko uruhushya Minisitiri w'Intebe mbere yo kujya hanze y'Igihugu.

Dr. Emmanuel Nibishaka yabaye Umuyobozi wungirije wa RGB guhera muri Nyakanga 2019. Mbere yo guhabwa inshingano muri RGB, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu hagati y'umwakawa 2017 na 2019 ndetse akaba yarabaye n'Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York hagati ya 2013 na 2017.

Mbere yo gutangira imirimo ya dipolomasi ahagarariye u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye, Dr. Nibishaka yayoboye kandi Gahunda ya Politiki y'Umuryango Rosa Luxembourg Foundation, ishami ry'Afurika y'Epfo rifite icyicaro i Johannesburg.

Dr. Nibishaka abite impamyabushobozi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Amategeko Mpuzamahanga no gukora mu Muryango w'Abibumbye yakuye muri Kaminuza ya New York.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/hari-benshi-yatekeye-umutwe-byinshi-wamenya-ku-ifungwa-rya-dr-nibishaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)