Barimo LeBron James na Stephen Curry: Perezid... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, muri Kigali Marriott Hotel habereye inama yiga ku iterambere rya siporo, by'umwihariko ku iterambere ry'umukino wa Basketball yahuriyemo ibihangange muri uyu mukino barimo Perezida w'ikipe ya Toronto Raptors, Masai Ujiri na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.


Masai Ujiri wahaye ikaze Perezida Kagame ku meza y'ibiganiro, yamubajije ibibazo bitandukanye ahanini bijyanye n'iterambere rya siporo by'umwihariko Basketball ndetse n'ibindi bibazo by'amatsiko benshi bamwibazaho Nuri siporo.

Mu bibazo yabajijwe, Perezida Kagame usanzwe agaragaza urukundo akunda umukino wa Basketball, yahishuye abakinnyi 5 akunda muri shampiyona ya Amerika ikunzwe kurusha izindi ku Isi ya NBA.

Abakinnyi 5 Perezida Kagame akunda muri NBA kurusha abandi.

1. LeBron James


Uyu munyamerika w'imyaka 37 ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers afatwa nk'umwe mu bakinnyi bayoboye abandi muri NBA ndetse hari n'abamufata nkumwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya NBA.

James yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye nk'umukinnyi ku giti cye ndetse anageza lure Lakers ayihesha ibikombe.

2. Stephen Curry


Uyu mugabo w"imyaka 34 y'amavuko ukinira Golden State Worriors, ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye kuri NBA ndetse no muri iyi kipe ya Golden States akinira.

Uyu mukinnyi yigeze kugaragaza ko ashyigikiye Patriots BBC yo mu Rwanda yari mu irushanwa rya BAL 2021.

3. Giannis Antetokounmpo


Uyu mugereki w'imyaka 27 y'amavuko ukinira ikipe ya Milwaukee Bucks muri NBA, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane ndetse bakunda gushimisha abafana ku kibuga, akaba ari mu bakinnyi Perezida Kagame akunda muri shampiyona ya NBA.

4. Kevin Durant


Durant w'imyaka 33 y'amavuko ukinira ikipe ya Brooklyn Nets, ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi n'amateka akomeye muri NBA ndetse akaba ari umukinnyi wagize ibihe byiza ashimisha abafana, ahesha amakipe yakiniye igikombe ndetse kwegukana ibihembo bitandukanye, bituma aba umunyabigwi muri uyu mukino.

5. Pascal Siakam


Uyu munya-Cameroun w'imyaka 28 ukinira ikipe ya Toronto Raptors, ni umwe mu banyafurika bacye bakomeje kwesa imihigo muri NBA, ndetse akaba akunze kugarukwaho kenshi kubera ubuhamya n'umurava agaragaza mu kibuga.

Uretse kuba akunda kugaragaza ko ashishikajwe no gutera imbere siporo, Perezida Kagame akunda kujya gukurikira imikino itandukanye ya NBA muri Amerika.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi baharanira iterambere rya siporo muri Afurika



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117363/barimo-lebron-james-na-stephen-curry-perezida-kagame-yavuze-abakinnyi-5-akunda-muri-nba-117363.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)