APR FC yongeye kubabaza Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mikino yombi.Ikibaza izahura n'ikipe AS Kigali yasezereye Police FC ibitego 3-2 mu mikino yombi.

APR FC yari yakiriye uyu mukino wo kwishyura wa 1/2cy'igikombe cy'Amahoro kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ihita iyisezerera cyane ko mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye umukino botsa igitutu izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre ndetse byashobokaga ko Rudasingwa Prince afungura amazamu ku munota wa 2 ariko ntiyafunga neza umupira yari ahawe.

Ku munota wa 7 w'umukino, Bizimana Yannick wa APR FC yagerageje gutera ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier awufata neza.

Bidatinze ku munota wa 8,Nshuti Innocent yasigaranye n'umunyezamu wenyine ateye ishoti, Kwizera Olivier awufata neza abanje kuwuhoza.

Ku munota wa 10 w'umukino,10' Nshuti Innocent yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC.

Ni igitego yatsinze nyuma y'umupira wahanwe nyuma y'ikosa ritari ngombwa myugariro Iranzi Jean Claude yakoreye hafi y'urubuga rw'amahina.

Uyu mupira watewe neza usanga Nshuti mu rubuga rw'amahina ari wenyine na we aterekaho umutwe, awuboneza mu rushundura.

Ku munota wa 42 Rutahizamu wa Rayon Sports, Mussa Essenu,yakubiswe umugeri w'umutwe na Mugisha Bonheur hanyuma Umusifuzi Twagirumukiza Abdul Kharim ahita atanga penaliti.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yinjije neza iyi penaliti kuko yayiteye ku ruhande rw'iburyo, umunyezamu Ishimwe Pierre yerekeza mu rw'ibumoso.

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 ndetse Rayon Sports ariyo ifite amahirwe yo gukomeza.

APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse ku munota wa 48' Nsabimana Aimable ayitsindira igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Rayon Sports ariko Kwizera Olivier ananirwa kuwukuramo.

Nyuma y'iki gitego,abakinnyi ba Rayon Sports bakangutse ndetse batangiye gusatira cyane izamu rya APR FC ariko ab'inyuma b'iyi kipe y'ingabo bakomeza kubabera ibamba.

Ku rundi ruhande niko umutoza wa Rayon Sports n'uwa APR FC bakomezaga kwinjiza mu kibuga ba rutahizamu ubona ko bose nta gahunda yo kugarira bafite.

Ku munota wa 75,Ishimwe Anicet wa APR FC yazamukanye umupira ageze inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti rikomeye,Kwizera Olivier awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 77,Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yinjije abakinnyi batatu barimo,Ishimwe Kevin Kwizera Pierrot na Sanogo Souleymane mu rwego rwo kugerageza amahirwe ya nyuma.

Ku munota wa 85 Rayon Sports yabuze amahirwe yabazwe yabaye aya nyuma, ubwo Ishimwe Kevin azamukanye umupira acenga myugariro wa APR FC, Nsabimana Aimable, atera umupira ukomeye ariko ugarurwa umutambiko w'izamu.

Iminota 90 yagenewe umukino yarangiye hanyuma umusifuzi yongeraho iminota itanu yaranzwe no kwitwara nabi kwa Rayon Sports byanarangiye isezerewe.

Imyaka 3 irihiritse Rayon sport itazi gutsinda APR FC uko bimera kuko Adil Mohamed amaze kuyoreka cyane kuko ntiramutsinda na gato,byanatumye nyuma y'uyu mukino yishima hejuru abafana ba Rayon Sports abasanze aho bari.

Mu mikino 6 bamaze gukina,APR yatsinze inshuro 4,banganya 2.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC XI: Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Bizimana Yannick.

Rayon Sports XI: Kwizera Olivier (GK), Nizigiyimana Abdul Karim 'Mackenzie', Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Mael Ndindjek, Moussa Essenu na Rudasingwa Prince.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yongeye-kubabaza-rayon-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)