Baraza vuba: Ubwiza bw'inzu zizatuzwamo abimukira bo mu Bwongereza (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Kuwa 14 Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y'imyaka itanu agena ko ruzajya rwakira abimukira baturutse mu Bwongereza binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko.

Aya masezerano agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n'abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Bazaza vuba

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko amakuru yibanze ahari ari uko abimukira ba mbere bazaza vuba ariko yemeza ko icyemezo nta kuka ku gihe bazazira kizafatwa n'u Bwongereza.

Ati 'Ubu dutegereje ko abimukira ba mbere bashobora kuza vuba ariko ntabwo dushobora kuvuga ngo nitwe tuzi igihe bazazira kuko sitwe tubohereza, igihugu kibafite aricyo cy'u Bwongereza nicyo kizi umubare wa mbere w'abantu bazaza n'igihe baba biteguye kubohereza.'

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda bamaze gutegura ibisabwa byose.

Ati 'Icyiza ni uko twe mu Rwanda rwiteguye. Uyu munsi ndagira ngo mbare impungenge z'uko niyo batubwira ngo haje 500 ba mbere, abo twabakira ariko nk'uko mubizi bazagenda baza mu byiciro kandi nta gutungurana kuzabamo.'

Mukuralinda yavuze ko izi nzu zamaze gutegurwa zizakira izi mpunzi n'abimukira mu gihe hagisuzumwa ibibazo byabo ariko nyuma ababishaka bahisemo kuba mu Rwanda bakajya guturana n'abandi baturage bisanzwe.

Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kwitegura kwakira aba bimukira ndetse amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko mu Mujyi wa Kigali hamaze gutegurwa inzu eshanu zujuje ibisaba zizabakira.

Zimwe mu nzu zizakira aba bimukira harimo Hope House ni inzu iherereye mu Karere mu Murenge wa Kinyinya. Iyi nzu ifitwe mu nshingano n'Umuryango w'abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) yahoze yifashishwa mu bikorwa byo gucumbikira abanyeshuri barokotse batagira imiryango.

Kuri ubu yamaze gutunganywa neza kugira ngo izabashe kwakira aba bimukira. Biteganyijwe ko iyi nzu izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n'irya nijoro.

Kimwe n'abandi, abimukira n'impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.

Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy'umupira w'amaguru, icya Volleyball ndetse n'icya Basketball.

Dufite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 ariko nk'uko twabibabwiye muri gahunda ya Hope House tuzagura bitari ku ntego yo kwakira bano gusa ahubwo n'abandi ku buryo nibura muri gahunda yacu mu gihe inkunga yaba yabonetse twakongeramo n'izindi nyubako.

Indi nyubako izakira aba bimukira ni iyitwa 'Desire Resort Hotel' iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n'impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri 'Hallmark residences', igizwe n'inzu 30 zose zigizwe n'ibyumba 102. Kimwe n'abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n'uburyo bubafasha kwidagadura.

Kuwa 18 Gicurasi 2022 nibwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel bigamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda yo guhererekanya abimukira.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane bombi bari bugirire uruzinduko i Genève mu Busuwisi rugamije gusobanurira neza imwe mu miryango itarumva iyi gahunda n'ubufatanye bw'ibihugu byombi.

Hallmark residences

Izi nzu za Hallmark residences ziherereye ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali
Hallmark residences ni zimwe mu nzu zizakira abimukira bo mu Bwongereza
Ahakirirwa abagana Hallmark residences ni uko hameze
Hari na piscine izajya ikoreshwa n'aba bimukira
Izi nzu zubatse mu buryo bugezweho

Desire Resort Hotel

Zubatse mu buryo bugezweho
Zifite ubwogero n'ubwiherero byo mu nzu

Hope House

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-kuza-muri-uku-kwezi-ubwiza-bw-inzu-zizakira-abimukira-bo-mu

Post a Comment

1Comments

Post a Comment