Abagera kuri 475 barimo umujenerali bahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo yo gusezera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kuri uyu wa 24 Gicurasi 2022, irasubiza mu buzima busanzwe abagera kuri 735 bari bamaze imyaka 3 mu kigo cya Mutobo giherereye I Musanze.

Aba bagize icyiciro cya 67, bafite umwihariko wo kuba barazanywe mu Rwanda ku ku ngufu nyuma y'ibikorwa bya gisirikare byakozwe n'ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri abo 475 bari abasirikare mu mitwe ya gisirikare iri mu mashyamba ya RDC, muri abo 86 bari abana bashyizwe mu gisirikare.

Ni mu gihe abagera ku 111 ari abasivile n'aho 58 bakomoka mu miryango y'abafatiwe ku rugamba.

Abagera kuri 5 muri bo bari baravuye mu mashyamba ya RDC bakazanwa mu Rwanda, ariko bagasubira mu mashyamba bakongera bakagarurwa.

Muri aba ariko harimo abanyamahanga 15 bavuga ko ari abagande, Abarundi ndetse n'abavuga ko ari abo muri RDC.

Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ivuga ko abo banyamahanga bo badasezererwa, ahubwo gutaha kwabo bizaca mu nzira za diplomasi.

Mu banyarwanda basubizwa mu buzima busanzwe harimo abasirikare bakuru 32, barimo ufite ipeti rya General na ba Colonel 6.

Brig.Gen Mberabahizi David akaba ari nawe ufite ipeti ryo ku rwego rwa General wenyine, muri iri tsinda ry'abahoze ari abarwanyi rigiye gusubizwa mu buzima busanzwe, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko abakiri mu mashyamba ya RDC bagifite umugambi wo gutera igihugu, bakwiye gufatira urugero kubatashye mbere kuri ubu bakababbafite ubuzima bwiza barimo na Gen.Paul Rwarakabije.


Gen.Mberabahizi David yari umujyanama mu by'umutekano wa perezida w'umutwe wa CNRD.

Abasezererwa mu kigo cya Mutobo barataha aho bakomoka, ariko buri wese afite uburenganzira bwo kujya gutura aho ashaka mu gihugu.

Akarere ka Nyamasheke niko gafite benshi muri aba kuko basaga 60.

The post Abagera kuri 475 barimo umujenerali bahoze ari abasirikare mu mashyamba ya RDC basubijwe mu buzima busanzwe appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/05/24/abagera-kuri-475-barimo-umujenerali-bahoze-ari-abasirikare-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima-busanzwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagera-kuri-475-barimo-umujenerali-bahoze-ari-abasirikare-mu-mashyamba-ya-rdc-basubijwe-mu-buzima-busanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)