Abadepite basanga hakwiye gukorwa igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka hirindwa igihombo ku muturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari Abadepite mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda bagaragaza ko kuba abaturage bagituzwa ku butaka  bahingaho bibateza igihombo, bityo ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka rikwiye kwigwaho na Minisiteri zirenze imwe.

Muri Raporo umugenzuzi mukuru w'Imari ya Leta yashyikirije  Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije   mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda tariki 23 Mata 2021, bimwe mu bibazo byagaragayemo  birimo kuba nta genamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka ryakozwe.

Muri iyi raporo kandi hagaragaramo abaturage bakibangamirwa n'ibyotsi by'inganda.

Bamwe mu badepite bagaragaza ko igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka idakwiye guharirwa Minisiteri imwe ahubwo gikwiye kwigwaho n'izirenze imwe kigashakirwa igisubizo kuko bikomeje gutera umutarage igihombo.

Depite Christine Muhongayire yagize ati 'Ikindi gikomeye ni ikijyanye n'igenamigambi. Tuzabibaza Nyakubahwa Minisitiri umunsi azaba yaje,  Ikijyanye n'igenamigambi  mba numva cyagutse.  Kiraguka kikajya muri minisiteri nyinshi, ku buryo numvaga hari umwanzuro dukwiye gukora ujyanye n'igenamigambi ry'ubutaka. Kuko ubutaka nibwo budutunze uyu munsi ni nabwo buzakomeza kudutunga no mu bihe bizaza. Numva rero ko iyo igenamigambi ritarimo rikorwa neza.'

Depite Albert Ruhakana  ati 'Abaturage batugaragarije ko iki gishushanyombonera gishya aho bahingaga hamwe bahashyize imiturire, bivuze ko iyo hagiye mu miturire hajya ibiciro bihanitse mu misoro bikabagora, kubera kwishyura imisoro myinshi.'

Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije   mu Nteko Ishingamategeko Hon.Uwera Kayumba Marie Alice, avuga ko iki kibazo bakiganiriyeho na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ndetse ko byemejwe ko bizashyirwa mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.

Yagize ati 'Iki kibazo twakiganiriyeho na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, igaragaza ko ikizi ndetse ko bazagikemura mu ngengo y'imari y'umwaka utaha.'

Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi n'ibidukikije mu nteko ishingamatageko umutwe w'abadepite, yihaye  intego yo gukemura ibibazo byose bikigaragara mu bijyanye n'imicungire y'ubutaka, byaba na ngombwa bigashyikirizwa Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente, igihe byananiye izindi nzego zibifite mu nshingano.

AGAHOZO Amiella

The post Abadepite basanga hakwiye gukorwa igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka hirindwa igihombo ku muturage appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/05/05/abadepite-basanga-hakwiye-gukorwa-igenamigambi-ryimikoreshereze-yubutaka-hirindwa-igihombo-ku-muturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abadepite-basanga-hakwiye-gukorwa-igenamigambi-ryimikoreshereze-yubutaka-hirindwa-igihombo-ku-muturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)