Huye: Ahahoze Perefegitura ya Butare hagiye kuzamurwa igorofa rya miliyari 7 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo nyubako izubakwa ahahoze Ibiro bya Perefegitura ya Butare, kuri ubu hakorera Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Ngoma na Radio y'Abaturage ya Huye.

Izubakwa n'abo bacuruzi bibumbiye hamwe mu itsinda ryitwa Huye Trading Company (HTC). Yateganyirijwe ingengo y'imari ya miliyali 7 Frw, izubakwa mu kibanza gifite metero kare zirenga ibihumbi 19.

Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko batekereje kuzamura iyo nyubako bagendeye ku mahirwe y'iterambere babona mu Mujyi wa Huye.

Yagize ati 'Tumaze kubona amahirwe ari mu mujyi wacu y'ibibanza bya Leta bihari, twishyize hamwe kugira ngo tuhashyire inyubako ihuriweho n'abacuruzi bakorera mu mujyi, igasubiza ibibazo akarere gafite kandi igateza imbere n'abikorera bahatuye.'

Yasobanuye ko bazubaka inyubako mpuzabikorwa irimo amahoteli, restaurants, amaduka, amasoko ya kijyambere, alimentation, aho abantu baruhukira, ibiro, ahaparikwa imodoka n'ibindi.

Bateganya gutangira kuzamura iyo nyubako muri Nyakanga 2022, igice cya mbere kikuzura mu mwaka umwe. Kugeza ubu bamaze gukusanya miliyoni 320 Frw bifuza kongera mu gihe gito.

Umwe mu bagize iryo tsinda, Muhimpundu Jeannette, yavuze ko ikindi biteze kuri iyo nyubako ari ugutanga akazi ku biganjemo urubyiruko.

Ati 'Nabonye ari uburyo bw'iterambere ry'akarere kacu ku buryo kagaragara neza kandi abantu bakabona akazi mu kuzamura inyubako ndetse na nyuma yaho yuzuye.'

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gicurasi 2022, abagize iryo tsinda bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, bakoreye urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali basura inyubako za CHIC na MIC basangizwa ubunararibonye mu bikorwa nk'ibyo bashaka gukora kugira ngo bazabikore neza.

Hakizimana Claude yabwiye IGIHE ko bamaze gusura izo nyubako no gusobanurirwa byinshi kuri zo basanze igikorwa cyabo kizashoboka.

Ati 'Icyo nabonye ni uko ari igikorwa gisaba imbaraga n'ubwitange kurenza uko twabitekerezaga kandi ni ibikorwa birambye ku gihugu, ku bana bacu no ku bandi bakagira ejo hazaza heza, kubikora rero birashoboka.'

Umuyobozi Mukuru w'Inyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali, Mazimpaka Olivier, yabagiriye inama yo gukomeza inzira batangiye kandi bagakora ibintu byubahirije amategeko.

Ati 'Ni ukumenya amategeko agenga sosiyete nk'iyi bakoze kandi bakagerageza kwishakamo ubushobozi bwinshi bushoboka noneho inguzanyo za banki zikaba nkeya.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri Huye hamaze kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi na internet ku buryo byorohereza abikorera gukora neza.

Yabasabye gukomeza kubyaza umusaruro ibibanza bya Leta biri muri uwo mujyi mu rwego rwo kuwuteza imbere nabo ubwabo bakunguka.

Ati 'Nyuma y'uko habayeho gukwirakwiza ibyo bikorwa remezo ni bwo hatangiye ibiganiro n'abikorera tureba uko byabyazwamo ishoramari kugira ngo umujyi wa Huye nk'umwe mu yunganira Kigali ugire ibyibanze bikenerwa n'abawugenda ndetse n'abawutuye.'

By'umwihariko yagarutse ku kibazo cya parikingi gikunze kugaragara mu mujyi wa Huye, avuga ko iyo nyubako izagikemura.

Iyo nyubako izafasha no mu ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Huye.

Ahahoze hakorera Perefegitura ya Butare ni ho hagiye kubakwa inyubako y'ubucuruzi igezweho
Mu gutegura uyu mushinga, abikorera n'abayobozi b'Akarere ka Huye bakoreye urugendoshuri mu Mujyi wa Kigali bareba uko izindi nyubako zigezweho zubatswe
Banasuye inyubako y'Ubucuruzi ya MIC biga ibyo banoza kurushaho
Nyuma yo gusura CHIC bavuze ko bungutse byinshi bizabafasha gushyira mu bikorwa umushinga wabo
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu Mujyi wa Huye hamaze kugezwa ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi na internet ku buryo byorohereza abikorera gukora neza
Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko bishyize hamwe bagamije guteza imbere Umujyi wa Huye
Umuyobozi wa HTC, Niyonzima Albert, yavuze ko batekereje kuzamura inyubako igezweho muri Huye bagendeye ku mahirwe y'iterambere bayibonamo
Biteganyijwe ko izatangira kuzamurwa muri Nyakanga 2022
Igishushanyombonera cy'iyo nyubako cyamaze kugaragazwa
Iyo nyubako yitezweho no gukemura ikibazo cya parking mu Mujyi wa Huye

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ahahoze-perefegitura-ya-butare-hagiye-kuzamurwa-igorofa-rya-miliyari-7-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)