Yanga yaje mu Rwanda, irifuza intwaro 2 za mwamba za Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bayobozi ba Yanga bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports aho bifuzamo abakinnyi babiri b'iyi kipe bakomoka mu gihugu cy'u Burundi.

Hersi Ally Saidi uri mu bashinzwe kugurira no kurambagiriza Yanga abakinnyi ndetse n'umutoza muri iyi kipe, Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports yo kuri uyu wa Kane, ni imyitozo yabereye kuri Stade Mumena.

Amakuru avuga ko baje gukurikirana abakinnyi babiri bakina mu kibuga hagati bose b'Abarundi, Bigirimana Abedi ndetse na Nshimirimana Ismail bakunda kwita Pihchu, aho bivugwa ko bifuzwa n'iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzania.

Ibi kandi bikaba byemejwe n'umunyamakuru wo muri Tanzania, Priviladinho wabihamije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko aba bakinnyi ari bo bazanye iyi kipe.

Foot +257, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yo yari yatangaje ko hejuru ya 90%, Bigirimana Abedi mu nyuma y'uyu mwaka w'imikino agomba kwerekeza muri Yanga kuko ibiganiro n'ikipe ya Kiyovu Sports birimo kugenda neza ndetse ubuyobozi bw'iyi kipe bugomba kuza mu Rwanda kumukurikirana.

Bigirimana Abedi yinjiye muri Kiyovu Sports muri 2020 aho yayisinyiye imyaka 3, ubu akaba ari ku mpera z'umwaka we wa kabiri, asigaje amasezerano ya Kiyovu Sports y'umwaka umwe.

Nshimirimana Ismail we yinjiye muri Kiyovu Sports umwaka ushize aho yasinye imyaka 2, ubu akaba yari asigaje umwaka umwe. Aba bakinnyi uko ari babiri bakaba barafashije ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka w'imikino aho ubu ikipe yabo inayoboye urutonde rwa shampiyona.

Bigirimana Abedi arifuzwa cyane na Yanga
Ismail Nshimirimana na we biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Yanga
Hersi na Kaze Cedric bakurikiranye imyitozo ya Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yanga-yaje-mu-rwanda-irifuza-intwaro-2-za-mwamba-za-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)