Kigali:Umugore yari yishwe n'abaturanyi be Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Mata 2022, mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega mu Karere ka Gasabo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko kuri iyo tariki mu masaha ya mbili z'umugoroba uwo mugore witwa Mutabangana Betty yari avuye guhaha mu isantere y'aho atuye, ahura n'abo bantu bamutemesha umuhoro ariko aza gutabarwa atarashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Jabana, Rwamucyo Gonzague yavuze ko ayo makuru bayamenye ndetse ko hahise hatabwa muri yombi babiri bagikekwa.

Ati 'Amakuru narayamenye byabaye mu ijoro ryo ku itariki 2 rishyira ku itariki 3 Mata 2022. Amakuru dufite ni uko umudamu yari avuye mu isantere ahura n'abantu bagikekwa bafashwe, baramufata, baramutema bigaragara ko ari abagizi ba nabi mu by'ukuri. Hari abafashwe bari kuri RIB ikorera mu Murenge wa Jabana. '

Uyu muyobozi yavuze ko abakekwaho gukora biriya baturanye n'uyu muturage, aho bivugwa ko yari afitanye ikibazo na bo.

Rwamucyo yasabye abantu kwirinda ubugizi bwa nabi kandi abafite ibibazo bakihutira kugana amategeko aho kwihanira.

Ati 'Mu by'ukuri ni ibintu bibaje, turi mu gihugu turwana no kongera gusanasana, aho abantu bagifite imitima [y'ubugome]. Kubona ibintu nka biriya ni ibintu biba bibabaje. Umuntu ufata gahunda nk'iriya, ni umuntu usenya, ni umuntu mubi, nta kindi twakora uretse kubyamagana kandi tugasaba ko niba abantu bagiranye ikibazo runaka bakwiye kwiyambaza amategeko.'

Yavuze ko yabanje kwitabwaho n'abaganga ariko kugeza ubu akaba ari kwivuriza iwe mu rugo.

Ivomo:UMUSEKE



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugore-yari-yishwe-n-abaturanyi-be-Imana-ikinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)