Pasiporo yiswe UMUTEGO : Abanyarwanda barenga 8.000 banze kuva muri Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo banyarwanda barenga 8.000 baba muri Congo, biganjemo abahunze mu 1994, nta byangombwa by'u Rwanda bashaka, nta bya Congo bahabwa, kandi ntibagishobora kwitwa impunzi kuva icyemezo cy'ubuhunzi kuri benshi mu Banyarwanda cyavanwaho na ONU mu 2017.

Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y'u Rwanda "kuko ari umutego".

Ati "Iyo umaze kubona pasiporo umutekano wawe ucungwa n'igihugu cyawe, ubwo ni ukuvuga ko ni igihugu cy'u Rwanda, ubwo ni ambasade, ni ukuvuga ko igihugu cyatwakiriye kitaba kikidufiteho uburenganzira. Abantu barabitinye basanga ari imitego.

"Kuva gushishikariza abantu gutaha byatangira muri 2013 kugeza 2017 hari hamaze gutaha abantu 11. Abemerewe kugumana ubuhunzi bagera kuri 804 abandi 8.460 barabangiye nta byangombwa bafite imyaka itanu irashize. Abemeye gufata pasiporo y'u Rwanda babaye icyenda gusa."

Kuki badataha ?

Leta y'u Rwanda yafunguye imiryango ku banyarwanda batahuka, ishami rya ONU ryita ku mpunzi ryaje gufata umwanzuro ukuraho ubuhunzi kuri benshi rivuga ko "nta mpamvu ifatika" benshi mu bahunze cyera bagifite yatuma badahunguka.

Bayingana we yabwiye BBC ati : "Niba barabasabye gutaha bakanga ni uko buri muntu afite impamvu ze ku giti cye, ntabwo navuga ko ari impamvu rusange.

"Mu batashye hari abagarutse, hari abagiye muri za Malawi, bamwe bagiye mu bugande [Uganda], bakanatubwira ko hari n'abandi batazi aho bari."

Aloys Bayingana ubahagarariye yabwiye BBC ko benshi muri bo banze gufata pasiporo y'u Rwanda "kuko ari umutego"

Abajijwe niba batareba perezida w'igihugu bavuyemo, Paul Kagame, ubu uri muri Congo mu ruzinduko rw'akazi ngo bamubwire impungenge zabo, Bayingana yagize ati : "Icyo nakubwira cyo aba bantu twarabahunze, niba yaje hano ni inyungu z'ibihugu byabo, ntabwo yaje kubera impunzi.

Ikindi ntabwo waba warahunze umuntu ngo ujye kumwakira, kumubyinira cyangwa se kumuha amashyi."

Bayingana avuga ko nubwo nta byangombwa bafite muri Congo ariko "barareka tukikorera tukirwanaho", ariko ko bahura n'ibibazo bitandukanye mu buzima kubera kutagira ibyangombwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Pasiporo-yiswe-UMUTEGO-Abanyarwanda-barenga-8-000-banze-kuva-muri-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)