Ngororero: Miss Muheto Divine, Minisitiri Ing... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumweru cyatangijwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François ndetse na Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022.

Gutangiza iki cyumweru byabereye ku ishuri rya Ngororero ECD & F Center cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye b'Akarere, inzego z'umutekano, abavuga rikumvikana, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abaturage b'imirenge inyuranye n'abayobozi mu nzego zitandukanye n'abandi

Cyabanjirijwe no gutera imboga n'ibiti by'imbuto ku mirima y'igikoni y'irerero rya Muhororo mu kagari ka Rugogwe.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko igwingira ry'abana rigira ingaruka ku bukungu n'iterambere ry'igihugu.

Asaba imiryango kwirinda amakimbirane, gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, yaganirije abaturage ababwira ko umwana wagwingiye aba ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange.

Yashimiye urubyiruko, abafatanyabikorwa, inzego z'abagore, amadini n'amatorero uruhare bafite mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage

Yasobanuye ko igitera imirire mibi ari amakimbirane mu miryango, imyumvire y'ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, ababyeyi batita ku bana.

Uyu muyobozi yavuze ko kubera ubufatanye bwimbitse n'abafatanyabikorwa nta gushidikanya ko iki kibazo kizarandurwana n'imizi.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe avuga ku kibazo cy'igwingira yagize ati: "Ni igisebo kuri twe kuba turi aba mbere mu kugira imirire mibi, biduteye ipfunwe", yavuze ku ngamba zafashwe mu guhangana n'iki kibazo zirimo guca amakimbirane mu miryango.

Nshuti Divine Muheto, Nyampinga w'u Rwanda 2022, witabiriye ubu bukangurambaga yasabye ababyeyi bo muri Ngororero kwita ku bana babo 'kuko ni bo Rwanda rw'ejo hazaza'.

Uyu mukobwa yasabye urubyiruko gushishikariza ababyeyi kugira imyumvire ituma imirire mibi icika mu Karere ka Ngororero.

Tariki 4 Mata 2022, nibwo Guverineri Habitegeko François, yakiriye mu biro bye Miss Nshuti Divine Muheto.

Mu biganiro Miss Muheto yagiranye na Guverineri Habitegeko harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo kurwanya igwingira n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana.

Inyandiko iri kuri Internet ku rubuga rwa Ngororero, ivuga ko mu myaka 5 ishize ubushakashatsi ku mirire mibi bwagaragaje ko Ngororero yavuye kuri 56% ubu igeze kuri 48%.

Ivuga ko Intara y'iburengerazuba ifite impuzandengo ya 44%. Imirenge ya Muhanda, Bwira na Hindiro iza imbere mu kugira abana bafite imirire mibi. Amakimbirane mu ngo ngo yaba abifitemo uruhare. 

Minisitiri Ingabire yatangije icyumweru cyo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana mu Karere ka Ngororero 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ku ngaruka mbi ziterwa n'igwingira zirimo idindira ry'ubukungu n'iterambere 

Guverineri Habitegeko yavuze ko umwana wagwingiye aba ari igihombo ku muryango no ku gihugu muri rusange


Uhereye ibumoso: Guverineri Habitegeko, Minisitiri Ingabire na Miss Muheto batangije ubukangurambaga mu Karere ka Ngororero bugamije kurwanya imirire mibi mu bana 

Minisitiri Ingabire yasabye abaturage gushishikarira gutegurira abana indyo yuzuye no kubashyira mu marerero 

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira bwabanjirijwe no gutera imboga n'ibiti by'imbuto 

Ba Vice Mayor bashinzwe imibereho myiza y'abaturage muri Ngororero bitabiriye itangizwa ry'ubu bukangurambaga Â Ã‚ Ã‚ 

Miss Nshuti Divie Muheto yasabye ababyeyi kwita ku bana babo, bakarwanya imirire mibi Â 

Iki gikorwa kitabiriwe n'abaturage b'Imirenge ya Ngororero na Muhororo Â 

Abaturage babwiye ko ari inkingi ikomeye mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana 

Iki cyumweru cy'ubukangurambaga cyubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ni uwacu nakure neza'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116698/ngororero-miss-muheto-divine-minisitiri-ingabire-na-guverineri-habitegeko-bakanguriye-kurw-116698.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)