Ibiryo n'imyambarire ya Mike Mutebi, intandar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mike Mutebi yirukanwe muri As Kigali ayimazemo amezi ane. Yaranzwe n'umusaruro mucye, kwifubika imyenda myinshi ndetse n'ibitotsi by'urudaca aho yabaga yicaye hose. As Kigali isinyisha Mike Mutebi yari igamije gucyemura ikibazo cy'abatoza badafite ibigwi ndetse ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona ari nayo mpamvu yashakaga umutoza wigeze kwegukanaho nibura iki gikombe gikombe. Abanyarwanda benshi bemezaga ko Mike Mutebi agiye gutanga isomo ku batoza bo mu Rwanda kuko imibare n'ibimenyetsi byarivugiraga.


Ese ibitotsi by'urudaca bya Mike Mutebi byari akazi kenshi cyangwa zari intege nke z'ubusaza nk'iza Sekarama ka Mpumba?

Uyu mutoza mu bihe bitandukanye yagaragaraga ari gusinzira apfa kuba yicaye ahantu ndetse yabaga afite ibikoresho bimwemerera gusinzira nk'amakote menshi yabaga yambaye. Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Australia bakoze ubushakashatsi bugamije kumenya imibereho y'umutoza by'umwihariko w'umupira w'amaguru ndetse n'amasaha nyayo yo kuruhuka, basanga umutoza usinzira cyane akunze kuba ari umutoza w'umuhanga mu kazi.

Aba banyeshuri bavuga ko abantu benshi batekerezaga ko kugira ngo ube umutoza w'umuhanga bisaba kwicara amasaha menshi nta gusinzira uri kwita kuri gahunda z'ikipe nyamara atariko biri. Abatoza bakunze kumara igihe kinini bataryama, ngo umubare munini n'uw'abatoza b'umupira w'amaguru.

Mike Mutebi wambaye umutuku ari kumwe na Mayanja bari mu myitozo

Kyle Shanahan usanzwe utoza ikipe ya San Francisco 49yrs yatanze ubuhamya bw'uko umunsi we wa mbere ukunze kugenda. Yagize ati: "Njye ku wa Mbere ndabyuka nkareba amashusho y'umukino duheruka gukina nkawureba njyenyine nyuma nkahamagara abatoza banyungirije ndetse n'abakinnyi. Aya mashusho tuba tugamije kureba amakosa yakozwe kugira ngo tuyahindure mu mukino utaha."

Tony Dungy watozaga ikipe ya Super Bowl ubwo ubu bushakashatsi bwakorwaga, yavuze ko bitari ngombwa ko amasaha yawe yose wayakoresha mu bikorwa by'akazi. Yagize ati "Buriya bigendeye ku ikipe ufite, ikipe mwenda guhura ni wowe wahitamo igihe cyo kuruhukira ugasinzira nta kibazo."

Mike Mutebi na Mayanja iyo bazaga kureba umupira nguwo Mike mu ikoti ry'umukara yasinziriye kare 

Muri As Kigali bivugwa ko amashusho y'ikipe yarebwaga bwa mbere na Jackson Mayanja wari umutoza wungirije ariko bikaba ngombwa ko Mike Mutebi nawe arara areba ayo mashusho. Mike Mutebi kandi bivugwa ko akenshi iyo yabaga afite telephone yabaga ari kureba amashusho y'imikino y'i Burayi kandi inshuro nyinshi. Mu myitozo, Mike Mutebi ntabwo yasinziraga ndetse yabaga ari gutoza uruhande rumwe na Mayanja ari kurundi ruhande.

Umwe mu bakinnyi ba As Kigali twaganiriye yatubwiye ko kuva yatangira gukina ari bwo yabonye umutoza uzi kureba abakinnyi. Ati" Mike yaba asa nk'aho arangaye ariko iyo mwaganiraga, yahitaga akubwira uko wakabaye ukina ndetse n'indeshyo yawe icyo wakabaye uyimarisha. Mike yajyaga atubwira ibintu byinshi ariko kubikora mu kibuga bikanga gusa byabaga ari ukuri. Ubundi ntabwo yajyaga asinzira arimo kugenda ariko iyo yicaraga hamwe yahitaga asinzira."

Umwe mu bagabo bakoranye na Mike Mutebi mu ikipe ya KCCA, aganira na Inyarwanda, yadutangarije ko imwe mu mpamvu zituma Mike Mutebi asinzira cyane aho ari bituruka ku mafunguro afata. 'Mike Mutebi ni umugabo wituriza kandi ugenza macye. Akenshi abantu baba babona asa n'aho ananiwe kandi burya buri kintu aba yagikurikiranye cyane cyane ahantu ari. Mike ni umuntu ukunda kurya kandi urya ibiryo byiza bitubutse, rero ku bwanjye ntekereza ko ariho hava intandaro yo gusinzira cyane."

Mutebi mu ikote rye As Kigali iri gukina na APR FC 

Uyu mugabo kandi avuga ko Mike Mutebi ingano y'imyenda yambaraga iri mu ntandaro z'isinzira rye rya hato na hato. 'Mike Mutebi ni umwe mu batoza bazwiho kwambara neza by'umwirahariko muri Uganda, gusa byatunguye abanyarwanda benshi kubona umuntu wambaye imyenda yo hejuru isaga itanu ku izuba ry'igikatu, byatumaga aho yicaye umubiri usa n'aho unaniwe bikarangira Mike agiye nk'abana.'

Impamvu 5 zituma umutoza aryama amasaha 7 kuzamura mu ijoro.

1. Byongera umusaruro: Abajyanama bavuga ko niba ushaka kugira ubuzima butekereza neza uryama nibura amasha 7-8 mu ijoro.

2. Bituma ugira ubuzima bwiza: Ikipe atoza ndetse n'umuryango ba bacyeneye kumubona atekereza neza ndetse anafite imbaraga rero iyo ataryamye neza icyo mwamushakagamo ntikigerwaho.

3. Byoroshya akazi: Nk'umutoza ntibikigezweho ko umuntu akora cyane ahubwo akora neza kandi harimo ikoranabuhanga.

4. Urugero ku bakinnyi: Umutoza ugira gahunda ihamye ni urugero rwiza rw'abakinnyi be kuko iyo aryamye akaruhuka bituma abakinnyi bamukurikiza

5. Bitanga umutuzo mu buzima: Umutoza utaryama niyo ikipe ye yaba itsinda ariko we umuryango we uba waramubuze bishobora no gutuma ata akazi kandi bidatewe n'umusaruro.


Mike Mutebi na we ari mu batoza 'banyuze aha bigendera'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116690/ibiryo-nimyambarire-ya-mike-mutebi-intandaro-yibitotsi-byurudaca-no-kubura-akazi-muri-as-k-116690.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)