Manchester United yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuholandi Erik Ten Hag yagizwe umutoza wa Manchester United asimbuye Ralf Rangnick wari umutoza w'agateganyo.

Manchester United yemeje ko uyu mugabo w'imyaka 52 wari umaze imyaka 4 atoza Ajax yo mu Buholandi ari we ugomba gukomezanya n'iyi kipe kugeza 2025 aho ashobora kwiyongeraho umwaka umwe.

Ten Hag yavuze ko agiye kuza muri Manchester United azi amateka yayo, gusa ngo bizamugora gusiga Ajax bitewe n'ibihe yagiriyemo.

Ati "Nzi amateka y'iyi kipe ikomeye n'ibyishimo by'abafana bayo, kandi niteguye kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo kugera ku byiza bakwiriye."

"Bizaba bigoye kuva muri Ajax nyuma y'iyi myaka itagira uko isa, kandi ndizeza abafana bacu umuhate wanjye wose kugira ngo uyu mwaka tuzawusoze neza bishoboka mbere y'uko njya muri Manchester United."

Biteganyijwe ko azatangira akazi ko gutoza Manchester United umwaka utaha w'imikino.

Kuva 2013 Sir Alex Ferguson yasezera muri Manchester United, Ten Hag abaye umutoza wa 5 w'iyi kipe nyuma ya David Moyes, Louis Van Gaal, Jose Mourinho na Ole Gunnar Solskjaer.

Erik Ten Hag yagizwe umutoza wa Manchester United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manchester-united-yabonye-umutoza-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)