Hatangiye iperereza ku cyateye insanganya y'indege ya RwandAir i Entebbe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indege ya sosiyete y'u Rwanda y'ubwikorezi bwo mu kirere kuri uyu wa Gatatu mu gitondo yaranyereye igwa inyuma y'ikibuga mu byo isesengura ry'ubuyobozi bwa RwandAir na UCAA ryabanje kuvuga ko byatewe n'ikirere kitari kimeze neza.

Iyi ndege ikorera ingendo ziva Kigali zigana Nairobi ifite imyanya 75 y'abagenzi. Abari bayirimo bose ntacyo babaye nk'uko iki kigo cyabisobanuye mu itangazo cyashyize ahagaragara.

RwandAir yatangaje ko iki kibazo kiri kwigwaho kandi ko iri gukurikiranira hafi abakiliya bayo bari muri uru rugendo.

Itangazo rya RwandAir rigira riti 'Abakozi bacu bahuguwe mu bijyanye no gutwara indege mu bihe bitandukanye harimo n'igihe ikirere cyabaye kibi.' Rikomeza rigira riti "Umutekano w'abakiliya n'abakozi bacu ni cyo dushyira imbere."

Nyuma y'iyi nsanganya, igice kimwe cy'ikibuga cy'indege cya Entebbe (17/35) cyarafunzwe by'agateganyo, ibi bikaba byagize ingaruka ku zindi ngendo z'indege zari ziteganyiwe.

Ikigo cya Uganda gishinzwe iby'indege za gisivile (UCAA), cyatangaje ko ikindi gice (12/30) ari cyo cyifashishijwe ku ndege nto mu gihe hari hategerejwe ko indege ya RwandAir ikurwa mu nzira kugira ikibuga cyongere gukoreshwa mu buryo bwuzuye, ibi bikaba byagezweho ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'umugoroba nk'uko mu butumwa cyanyujije kuri twitter bubivuga.

Iyi ndege yanyereye ku kibuga cya Entebbe kuri uyu wa Gatatu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-iperereza-ku-cyateye-impanuka-ya-rwandair-ku-kibuga-cya-entebbe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)