Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'Igitabo cya Linda Melvern kivuga ku bahakana Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitabo cyamurikiwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali ku wa Kane, tariki ya 14 Mata 2022. Cyatangajwe bwa mbere kuri Amazon ku wa 25 Gashyantare 2020.

Umunyamakuru, Umwanditsi akaba n'Umushakashatsi, Linda Melvern, yacyanditse ashaka kwerekana uburyo umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wacuzwe n'uko hari abakomeje gutiza umurindi ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya bagoreka amateka.

'Intent to Deceive: Denying the Genocide of Tutsi', bishatse kuvuga 'Umugambi wo kuyobya: Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi'.

Ni igitabo cyamuritswe mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, runakomeje guhangana n'abapfobya amateka ya Jenoside yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100.

Gikubiyemo inyandiko ziva imuzi uko ingengabitekerezo yabibwe n'abateguye Jenoside n'uko bo n'ababashyigikiye bafatana urunana mu guhakana uruhare bayigizemo.

Linda Melvern yatangiye gukora ubushakashatsi kuri Jenoside muri Mata 1994, igihe umugambi wo gutsemba Abatutsi wacuzwe by'igihe kirekire washyirwaga mu bikorwa.

Yagize ati 'Uyu munsi ndashaka kubasangiza ikiganiro gikomeye nakoze mu myaka 25 ishize. Mu kiganiro nagiranye na Perezida Kagame mu 1997, cyagarutse ku biganiro yagiranaga n'abadipolomate. Ntiyigeze ahwema gutanga amakuru abyerekeye ndetse yatungiye agatoki Lt Gen Roméo Dallaire [wayoboye Ingabo za Loni mu Rwanda mu 1994-MINUAR], amubwira aho Interahamwe zatorezwaga.''

Yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga ku wa 7 Mata 1994, Perezida Kagame yasabye Dallaire ko Loni na FPR bahuza ingabo bagahagarika ubwicanyi bwakorerwaga abasivili.

Ati 'Yabwiye Dallaire kurokora abantu. Yamubwiye gushaka ahantu hatekanye, ati uza mumurwanye kuko mufite intwaro, mufite uburenganzira bwo kurwana mu gihe hari ugerageje gusuzugura ibendera rya Loni.''

Uru ni rumwe mu ngero yatanze mu kwerekana ko Jenoside yateguwe ndetse amahanga akarebera ibyabaga ntatabare.

Linda Melvern w'imyaka 72 yatangaje ko uko imyaka yagiye ikura, abahakana bakomeje gukaza umurego, ingengabitekerezo iriyongera mu bitangazamakuru, abanyepolitiki n'abandi.

Yavuze kuri Filime Mbarankuru ya BBC, yiswe 'Rwanda: The Untold Story', yatangajwe ku wa 1 Ukwakira 2014. Yanenzwe ubunyamwuga buke n'abagera kuri 38 barimo abashakashatsi n'abanyamateka bagaragaza ko irimo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ati 'Yarasakajwe cyane n'abahakana bakanapfobya Jenoside. Abahakana baba bafite ikintu kimwe bahuriyeho, kunanirwa kumva uburemere bw'icyaha. Kunanirwa kumva ko Ingabo za RPF Inkotanyi zabohoye u Rwanda.''

'Hari ibitangazamakuru mpuzamahanga n'abanyamakuru bafite umugambi uhishe bakoresha amateka ayobya, mu guhindanya isura y'u Rwanda, kugerageza guhagarika inkunga z'amahanga no gukoresha inkuru z'impimbano hagamijwe guca intege Guverinoma y'u Rwanda.''

Linda Melvern yavuze ku banyamakuru birengagiza amahame abagenga yo gushaka ukuri mbere yo gutangaza amakuru.

Ati 'Aba banyamakuru ntibagenzura gihamya ku nkuru. Gushinja Perezida uriho ko yishe uwamubanjirije arashe ibisasu ku ndege ye, bisaba ibimenyetso byinshi.''

Mu gitabo cye, Linda Melvern hari aho agaragaza inkuru zagiye zifashishwa mu kugoreka amateka ndetse zikamamara cyane.

Mu Mutwe wa Cyenda avuga kuri Paul Rusesabagina wakinweho filime yiswe 'Hotel Rwanda' imugaragaza nk'intwari yarokoye Abatutsi bahungiye muri Hôtel des Mille Collines.

Uyu musaza ufungiye uruhare mu byaha by'iterabwoba, mu minsi ishize abakinnyi ba Filime Avengers batangije inkubiri yo gusaba ko arekurwa bavuga ko afunze binyuranye n'amategeko.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'Igitabo cya Linda Melvern kivuga ku bahakana Jenoside

Linda mu gitabo cye yanditse ku myitwarire ye asanga yerekana uruhande ahagazeho mu kwifatanya n'abahakana Jenoside.

Ati 'Hari aho Paul Rusesabagina aganira n'abanyeshuri bo muri Amerika, imbwirwaruhame ze zirahakana mu gihe abanyeshuri badafite ubumenyi buhagije bwo kubimenya.''

Yavuze ko yagiranye ibiganiro n'Ingabo za Loni zari kuri Mille Collines, bose bahuriza ku kuba 'Rusesabagina yarareberaga inyungu za Hutu Power'.

Akomeza ati 'Mu 2008, Paul Rusesabagina yagiye mu Bwongereza atanga ikirego mu Rukiko rwa Westminster asaba ko abajenosideri batanu bari mu Bwongereza batoherezwa mu Rwanda. Mu buhamya bwe, wari kumva ko yacengewe n'imyumvire ya Hutu Power. Nabyanditse mu gitabo cyanjye.''

Linda yavuze ko yanyuzwe n'ubuhamya bw'abarokotse Jenoside bavuga ubuzima babayemo.

Ati 'Byinshi birafatwa ku buryo bibikwa. Ubuhamya bw'abarokotse buzasenya ibinyoma bitangazwa n'abahakana Jenoside. Ni ikibazo cy'igihe, ukuri kuzagaragara. Ibyo bihamya bizagumaho, ukuri kunyura mu ziko ntigushye.''

Yabwiye abitabiriye umuhango wo kumurika igitabo ku bahakana n'abapfobya ko ari ingenzi kuzirikana ko 'Jenoside ari icyaha kidasaza'.

Avuga ko atari 'igikorwa cyo kwibuka rimwe mu mwaka, ahubwo ni ikintu tubana nacyo buri munsi mu mubabaro n'agahinda.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye ko yakoresha izindi nzira ngo ubutumwa bukubiye mu gitabo cye bugere kuri benshi.

Yagize ati 'Muri iyi minsi hari gahunda yo gushyira ibitabo mu buryo bw'amajwi. Ese waba ufite iyo gahunda ko ari ingenzi kubikora? Niba byakorwa byafasha. Niba iki gitabo cyashyirwa mu Kinyarwanda cyangwa Igifaransa byaba byiza cyane.''

Linda yamusubije ko ataratekereza kubika inyandiko ze mu buryo bw'amajwi ariko yabirebaho.

Ati 'Ni igitekerezo cyiza kandi umunsi kimwe mu bitabo byanjye bizahindurwa mu Kinyarwanda nzishima. Ni ibintu maze igihe kirekire ntegereje.''

Umusesenguzi muri Politiki y'Akarere akaba n'Umunyamakuru Rudatsimburwa Albert we yagaragaje ko ibihe by'ikoranabuhanga byatumye ibikorwa byo guhakana byihuta ku buryo bikwiye guhagurukirwa.

Ati 'Biri ku muvuduko, uburemere bwabyo buri hejuru. Simbona birangira ahubwo birakomeza. Ibyo twabonye mu Bwongereza, Kaminuza ya Cambridge itanga umwanya ku bahakana [guha ijambo Judi Rever] itanyuze cyangwa ngo yubahirize ya mahame agenga abanditsi, byongera uburemere bw'abahakana Jenoside.''

Ni igitekerezo cyashyigikiwe n'Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro, wavuze ko iyo usomye ibyandikwa n'abarimo Judi Rever usanga bitwara 'nk'abajenosideri b'Abanyarwanda ariko bafite uruhu rwera'.

Linda Melvern asaba ko ubutabera bwatangwa ku bateguye Jenoside n'abayikoze bidegembya. Igitabo cye kiboneka muri Librairie Ikirezi no mu Isomero ry'Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Kinaboneka kuri Amazon.

Yakoreye ibinyamakuru The Evening Standard na The Sunday Times, yanditse ibitabo kuri Jenoside birimo 'A People Betrayed: The Role of the West in Rwanda's Genocide', 'Conspiracy to Murder: The Rwandan Genocide' na ''Intent to Deceive: Denying the Rwandan Genocide''.

Madamu Jeannette Kagame aramukanya n'Umwongereza Linda Melvern
Mbere yo gutangira uyu muhango, hafashwe umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw'abasaga miliyoni
Sandra Shenge ni we wayoboye ikiganiro cyatanzwe na Linda Melvern kigaruka ku gitabo cye
Kalinda Brendah ukora mu Rwego rushinzwe Ubuvugizi bwa Guverinoma [OGS] ni we wayoboye uyu muhango
Linda Melvern yavuze ko yatangiye gukora ubushakashatsi kuri Jenoside muri Mata 1994
Umunyamakuru Rudatsimburwa Albert yagaragaje ko ibihe by'ikoranabuhanga byatumye ibikorwa byo guhakana byihuta cyane
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye ko igitabo cya Linda cyashyirwa mu zindi ndimi zirimo Ikinyarwanda n'Igifaransa
Umushakashatsi Lonzen Rugira atanga ibitekerezo nyuma y'imurikwa ry'igitabo
Linda Melvern yavuze ko urugamba rwo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugendo rudahagarara
Umukuru w'Urwego rw'Igihuru rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, asoma ibikubiye mu gitabo cya Linda Melvern kivuga ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni umuhango witabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Linda Melvern yasinyiye abahise bagura igitabo cye
Igitabo 'Intent to Deceive: Denying the Genocide of Tutsi' kivuga ku ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yitabiriye-imurikwa-ry-igitabo-cya-linda-melvern-kivuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)