Umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Celestin Ntawuyirushamaboko wari ukunzwe na benshi yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfuye rw'uyu munyamakuru wa BTN TV rwamenyekanye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 14 Mata 2022.

Umwe mu banyamakuru bakoranaga kuri BTN TV yabwiye ISIMBI ko ayo makuru ari impano, yari amaze iminsi mike afashwe n'uburwayi.

Uyu mugabo wari urwariye mu bitaro bya Kibagabaga, ntabwo benshi biyumvishaga ko yahita yitaba Imana cyane ko tariki ya 13 Mata 2022 ari bwo inkuru ye yaherukaga gutambuka kuri televiziyo.

Ni umunyamakuru wari uzwi cyane mu gukora inkuru z'umwihariko zivugira abaturage.

Celestin Ntawuyirushamaboko yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV1, City Radio na BTN TV.

Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/umunyamakuru-celestin-ntawuyirushamaboko-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)