Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirikarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zishyunguye mu rwibutso.
Nyuma bashyize indabo ku mva zishyunguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso. Perezida Kagame na Madamu kandi benyegeje urumuri rw'icyizere, batangiza icyumweru cyo kwibuka.
Urumuri rw'icyizere ni ikimenyetso cy'ubutwari bw'Abanyarwanda mu gukomeza kwiyubaka nyuma y'imyaka 28 ishize.
Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, witabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, uhagarariye umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside mu Rwanda (IBUKA), n'uwari uhagarariye Umuryango w'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.
Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) iherutse gutangaza ko 'bitewe n'uko igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #Walktoremember. Umugoroba wo kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda.'
Ibikorwa byo #Kwibuka28 mu minsi 100 bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za Jenoside n'ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Â
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa KigaliÂ
Perezida Kagame na Madamu bashyize indabo ku mva bunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside