U Rwanda, Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda bari mu bihe bigoye imitima ya benshi. Buri mwaka kuva tariki 7 Mata, u Rwanda rwinjira mu gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe mu minsi ijana gusa.
Ikipe y'umupira w'amaguru ya Arsenal yifatanyije n'u Rwanda igenera Isi yose ubutumwa bwuje amagambo y'ihumure ndetse agaragaza umucyo n'icyizere mu banyarwanda. Bati: "Twifatanyije n'Abanyarwansa kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turaha agaciro inzirakarengane zisaga Miliyoni ndetse tukanabibuka twihanganisha abarokotse. Imyaka 28 irashize abanyarwanda barakuze kandi bafite ibyo bigejejeho. Turibika Twiyubaka".
Ni ubutumwa Arsenal yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo
Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n'u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije kumenyekanisha u Rwanda n'ibyiza birutatse.

Ku kaboko k'ibumoso ku mwenda wa Arsenal habaho ijambo Visit Rwanda