#Kwibuka28: Franco Kabano yashishikarije aban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu butumwa bwa Franco Kabano wasabye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda guhumuriza abahungabanye, muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Franco yagize ati ''Muri ibi bihe bigoye twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda dufatanyirize hamwe kurwanya ingengabitekerezo zihembera amacakubiri, dutahiriza umugozi umwe, twimakaza gahunda ya 'Ndi Umunyarwanda', tuba hafi y'imiryango yashegeshwe n'amahano yagwiriye igihugu cyacu. Abahungabanye tubahumurize. Dukomeze kwibuka tuniyubaka.''

Franco Kabano watangije ndetse akaba anayobora WeBest Model Management, ni we washinze ihuriro ry'abanyamideri mu Rwanda (Rwanda Fashion Models Union) aho yanabaye Umuyobozi waryo.


Ubutumwa bwa Franco Kabano



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116292/kwibuka28-umuhangamideri-franco-kabano-yashishikarije-abanyarwanda-kuba-hafi-imiryango-yas-116292.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)