Karongi:Abarokotse Jenoside basabye ko imibiri igera ku bihumbi 75 ikurwa mu mva zangiritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Yabivuze kuri uyu wa 7 Mata 2022, ubwo mu Karere ka Karongi hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka. Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukakabera Domina, ufite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Gatwaro na Gahigi Gaspard warokotse ubwicanyi bwabereye muri Stade Gatwaro bavuze ko ubuyobozi bwa komine zariho n'ubwa Perefegitura ya Kibuye bwabagiriye inama yo kuva aho bahungiye hose bakajya muri Stade Gatwaro.

Ubwo buyobozi ngo bwabizezaga ko ariho hatekanye nyamara ngo wari umugambi wateguye wo korohereza abicanyi ngo babice babasanze hamwe.

Mukakabera na Gahigi bashima ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi bakavuga ko mu myaka 28 ishize biyubatse bakiteza imbere.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Habarugira Isaac, yavuze ko hari imibiri irenga ibihumbi 75 iri mu mva ndetse ko yatangiye no kwangirika kuko itabungabunzwe uko bikwiye.

Ati "Ntabwo iri munsi y'ibihumbi 75, kuri Saint Pierre Kibuye turabizi neza ko yatangiye kwangirika kuko iyo imvura iguye amazi ajyamo, ntabwo hasakaye ni ku gasozi, kuri Home Saint Jean amasanduku aragerekeranyije, nta etajeri zirimo kandi zari imbaho zoroheje ku buryo tubizi neza ko yatangiye kwangirika.'

Yakomeje ati 'Nyamishaba na ho hasakawe amazi yaramaze kujyamo no mu Murenge wa Gitesi turabizi ko amazi yagiyemo. Ni yo mpamvu dusaba ko iyo mibiri yavanwamo igashyingurwa mu nzibutso.'

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere Niragire Théophile yavuze ko bafite gahunda yo kwimura iyo mibiri gusa ngo bisaba kubanza kuganiriza abafite ababo bashyinguye muri izo mva bakamenyeshwa igikorwa cyo kwimura iyo mibiri mbere.

Ati "Mu karere ka Karongi dufite gahunda yo guhuza inzibutso kuko n'itegeko rirabiteganya. Bisaba ko tubanza kuganira n'imiryango ifite ababo baruhukiye muri ziriya mva kugira ngo tubyumve kimwe. Ikiza rero twashyimye ni uko aribo babyisabira bikaba biduha icyizere ko icyo gikorwa kizoroha. Turateganya kubikora muri uyu mwaka tugiye gutangira, bivuga ko mu kwibuka ku nshuro ya 29 bizajya kuba hari zimwe mu mva zatangiye guhuzwa".

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Karongi bagaragaje ko mu bikibangamiye imibereho yabo harimo kuba hari imiryango irenga ibihumbi 3000 iba mu nzu zishaje cyane kuko zubatswe huti huti nyuma gato ya Jenoside.

Banagaragaje ikibazo cy'uko hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro n'icyifuzo cy'uko umusozi wa Gatwaro haterwaho ubusitani bwo kwibukiramo ndetse no ku kiyaga cya Kivu hagashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka kuko hari imibiri yajugunywe muri icyo kiyaga itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, yavuze ko Intara n'Akarere bazakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abarokotse Jenoside baba mu nzu zishaje cyane babone inzu nziza zo kubamo ndetse anizeza abarokotse Jenoside ko ibibazo n'ibyifuzo byose bizakomeza gushakirwa ibisubizo

Ku itariki 18 Mata 1994, nibwo abatutsi bari bahungiye kuri Stade Gatwaro bagabweho igitero kibicamo benshi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri 15.000, indi ishyinguye mu mva ziri ahantu hatandukanye no mu zindi nzibutso zirimo urwa Bisesero n'urwa Ngoma ruri ku Mugonero mu Murenge wa Gishyita.

Ibikorwa byo Kwibuka28 byatangijwe hacanwa urumuri rw'icyizer
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri ibihumbi 15
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence ashyira indabo ku mva
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko Intara n'Akarere bazakomeza gufatanya gukemura ibibazo by'amacumbi y'abarokotse Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abarokotse-jenoside-basabye-ko-imibiri-igera-ku-bihumbi-75-ikurwa-mu

Post a Comment

1Comments

  1. The King Casino - Herzaman in the Aztec City
    The King Casino in Aztec https://tricktactoe.com/ City is the place herzamanindir.com/ where you apr casino can find and play for real, real money. Enjoy a memorable www.jtmhub.com stay at this one-of-a-kind 출장안마 casino

    ReplyDelete
Post a Comment