Ibigwi by'abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyapolitiki bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside i Rebero mu Mujyi wa Kigali, babarizwaga mu mashyaka ataravugaga rumwe n'uwari Perezida Habyarimana n'ishyaka rye MRND, bakaba baraharaniye politiki y'ubumwe nta mususu kugeza ubwo bishwe kuwa 7 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga.

Barimo; Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita n'abandi.

Bimwe mu bigwi by'abo banyapolitiki

Joseph Kavaruganda yari Perezida w'Urukiko rurinda Ubusugire bw'Itegeko Nshinga.Yarwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside kugeza yicwa.

Kavaruganda wakomokaga niwe wari ushinzwe kwakira indahiro z'Umukuru w'Igihugu, yishwe kuwa 7 Mata kugira ngo atabangamira irahira rya Guverinoma nshya y'abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.

Landouard Ndasingwa yari umuyobozi w'ishyaka rya PL. Uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Lando, umugore we n'abana babiri bishwe tariki 7 Mata 1994, i Remera n'ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu.

Ndasingwa Landouard Ndasingwa Landouard

André Kameya yari umunyamuryango wa PL akaba n'umunyamakuru. Yishwe muri Kamena 1994. Umugore we n'umwana bishwe muri Mata 1994. Yakoze muri Kinyamateka, ORINFOR, aba n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cya Minisiteri y'ubutabera. Yishwe amaze gutangiza ikinyamakuru kitwaga Rwanda Rushya.

Kameya André Kameya André

Frédéric Nzamurambaho yari Perezida w'Ishyaka rya PSD akaba na Minisitiri w'ubuhinzi. Ku italiki ya 7 Mata 94, yarasiwe imbere y'umuryango we n'ingabo zarindaga Umukuru w'Igihugu.

Nzamurambaho Frédéric Nzamurambaho Frédéric

Felicien Ngango yari Visi Perezida w'Ishyaka PSD. Yishwe azira gushyigikira ubumwe bw'Abanyarwanda buzira urwango rushingiye ku moko. Yari ku rutonde rw'abanyapolitiki bagombaga gushyirwa muri Guverinoma hakurikijwe amasezerano ya Arusha.

Faustin Rucogoza yari Minisitiri w'Itangazamakuru wakomokaga mu ishyaka rya MDR. We n'umugore we bishwe ku italiki ya 7 Mata 1994. Mu 1993 yabashije gutinyuka agaragaza ko RTLM irimo kubiba urwango ndetse aranayihanangiriza atitaye ko yari iy'ibikomerezwa mu butegetsi bw'icyo gihe.

Venantie Kabageni yari mu ishyaka PL. Yishwe ku ikubitiro rya Jenoside kuko yari azwiho kurwanya imikorere y'ubutegetsi bwa Habyarimana.

Kabageni Venantie Kabageni Venantie

Augustin Rwayitare yari umurwanashyaka w'Ishyaka rya PL. Yishwe muri Jenoside azira kutihanganira leta yabibaga urwango.

Jean de La Croix Rutaremara yari umunyapolitiki warwanyaga ibitekerezo bya leta ya Habyarimana byo kwimika urwango n'amacakubiri.

Jean Baptiste Mushimiyimana yari umunyamuryango wa PSD. Yishwe azira kutavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Charles Kayiranga yari Umunyapolitiki wabarizwaga mu ishyaka rya PL, yishwe muri Jenoside azira guteza imbere ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi.

Aloys Niyoyita yari umunyapolitiki wo mu Ishyaka rya PL. Nk'abandi barwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, byamuviriyemo kwicwa.

Niyoyita Aloys Niyoyita Aloys

Abanyapolitiki benshi bishwe bakomokaga mu ishyaka PL, byavugwaga ko ari iry'Abatutsi. Ikindi ni uko barwanyije uwariyoboraga, Mugenzi Justin, wari waramaze gucengerwa n'ibitekerezo bya MRND, agahitamo gukora igice cya PL- POWER.

Aba banyapolitiki biyongeraho, Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w'Intebe, akaba ashyinguye mu gicumbi cy'Intwari i Remera. Uyu nawe yibukwa kuri iyi tariki.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigwi-by-abanyapolitiki-bashyinguye-i-rebero-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)