Dr. Bizimana yagaragaje amatariki abiri aremereye yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata 2022 ubwo yifatanyaga n'Akarere ka Nyamagabe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bahiciwe barenga ibihumbi 50.

Dr. Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi ariko by'umwihariko agaruka ku matariki abiri aremereye kuko ari yo yishweho Abatutsi benshi mu Rwanda.

Ati 'Itariki ya 20 n'iya 21 z'ukwa Kane 1994 ni yo matariki abiri aremereye [nubwo n'andi akomeye] muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko n'iyo matariki hishweho Abatutsi benshi.'

Yavuze ko byaturutse ku itariki 19 Mata 1994 ubwo Perezida wa Leta y'Abatabazi, Sindikubwabo Theodore na Minisitiri w'Intebe, Kambanda Jean, bafataga icyemezo cyo kujya i Butare gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Ati 'Bakoresha inama i Butare na Gikongoro ndetse i Butare ho bashyiraho Perefe mushya Sylvère Nsabimana afite iyo misiyo yo kwihutisha Jenoside.'

Dr. Bizimana yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko ku itariki ya 21 Mata 1994 ari bwo uwari Minisitiri w'Umuryango, Nyiramasuhuko Pauline yoherejwe i Butare kuyobora ubwicanyi muri Jenoside.

Ati 'Ku wa 21/4/1994 Leta yakajije ikorwa rya jenoside yohereza Minisitiri Nyiramasuhuko na Nzabonimana Callixte i Butare na Gitarama kuyihutisha. Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu: Umujyi wa Butare, Karama, Murambi, Cyanika na Kaduha.'

Yavuze ko by'umwihariko ku itariki 21 Mata 1994 hari n'umwihariko uremereye ku rwego mpuzamahanga kuko ari bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo cyo kugabanya ingabo zawo zari mu Rwanda zivanwa ku 2070 basigara ari 250.

Icyo ngo ni icyemezo kigayitse kigaragaza ubugwari bw'umuryango mpuzamahanga mu gutabara no guhagarika Jenoside.

Yavuze ko kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Nyamagabe i Murambi hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50; mu Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35; naho i Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

Kuri 21 Mata 1994 mu Karere ka Huye kuri Paruwasi ya Karama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 75; hishwe n'abandi mu Mujyi wa Butare, i Tumba, i Mpare, ku bitaro bya CHUB, muri Groupe Officiel ya Butare, EAVK, Paruwasi ya Rugango n'ahandi.

Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 mu Karere ka Gisagara hishwe Abatutsi i Musha, mu Karere ka Kamonyi ahitwa Gashinge; ku biro bya Komini Ntongwe muri Ruhango no mu Kibaya cya Nyamukumba ndetse no ku Rutabo.

Dr. Bizimana ati 'Ngira ngo murumva itariki imwe Abatutsi barenga ibihumbi 200 bishwe ku munsi umwe ku itariki 21 ndetse n'abandi bari babanje ku itariki 20. Ni itariki rero iremereye dukwiye kujya duha agaciro, icyubahiro n'uburemere.'

Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi.

Ati 'Kuri 21 ku munsi nk'uyu mu rukerera nibwo bateranye ari benshi batera za gerenade barasa n'imbunda kugeza igihe abantu banegekaye noneho abandi [Interahamwe] binjiramo n'imihoro baza gusonga no gusahura, ni uko uko abantu bacu twibuka bishwe. Aho ngaho niho naburiye umuryango wose w'abantu 17.'

Bunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
I Murambi mu Karere ka Nyamagabe bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
I Murambi mu Karere ka Nyamagabe hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50 muri Jenoside
Basobanuriwe ko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène ashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi
Abanyarwanda basabwe kunga ubumwe birinda amacakubiri
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène yagaragaje amatariki abiri aremereye muri Jenoside avuga ko aribwo hishwe Abatutsi benshi mu gihugu
Kayitaba Micheal watanze ubuhamya yavuze ko ku itariki 21 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye i Murambi bagabweho igitero n'iterahamwe nyinshi
Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rugizwe n'ibice bine bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nibwo-nyiramasuhuko-yoherejwe-kuyobora-ubwicanyi-dr-bizimana-yagaragaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)