Champions League: Manchester City yatsinze Real Madrid mu mukino w'ishiraniro (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'ishiraniro warumbutsemo ibitego n'amahirwe menshi atabashije kubyazwa umusaruro, amakipe yombi yerekanye impamvu asigaye muri ane yageze muri ½, ahigitse andi 32 batangiranye amatsinda.

Umukino ugitangira, Kevin De Bruyne uri mu bihe byiza yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gusa, nyuma y'uko Manchester City yatangiye yatakana imbaraga mu buryo bugaragara. Ni igitego yatsinze n'umutwe ku mupira yari ahawe na Riyad Mahrez, wacenze ba myugariro ba Real Madrid bari bagihuzagurika.

Iki gitego cyakurikiwe n'ubundi buryo ariko butabashije kwinjira mu izamu ryari ririnzwe na Thibout Croutois wa Real Madrid. Ku munota wa 11, Rutahizamu Gabriel Jesus yasonze Real Madrid ayitsinda igitego cya kabiri, abafana barenga ibihumbi 50 bari ku Kibuga cya Etihad Stadium gikoreshwa na Manchester City iyo yakiriye imikino bikoza ibicu.

Jesus yatsinze igitego nyuma yo gucenga Alaba mu rubuga rw'amahina, yakira umupira mwiza yari ahawe na Phil Foden mbere yo kuwuboneza mu rucundura mu buryo bworoshye.

Kugeza aha, byagaragaraga ko ubwugarizi bwa Real Madrid bwari bugizwe n'abarimo David Alaba, Militao, Carvajal na Ferland Mendy butari bwakubaka ubwumvikane bwuzuye, ari nacyo cyatumaga Manchester City ikomeza kotsa igitutu mu rubuga rw'amahina rwa Real Madrid.

Icyakora nyuma y'imonota 20 y'igice cya mbere, Real Madrid yatangiye kwibona mu mukino no kubonana neza hagati mu kibuga, ndetse biza gutanga umusaruro ku munota wa 33 ubwo Karim Benzema, kapiteni wa Real Madrid unahagaze neza, yatsindaga igitego ku mupira mwiza yahawe na myugariro w'ibumoso, Umufaransa Ferland Mendy.

Nyuma y'igitego cya Benzema, Real Madrid yakomeje kwihagararaho nubwo yarushwaga na Manchester City mu bijyanye no guhererekanya umupira, kuko umukino wose warangiye Real yihariye umupira ku kigero cya 40% gusa.

Mu gice cya kabiri, Foden yaje gutsinda igitego cy'umutwe nyuma y'umupira mwiza yahawe na kapiteni we, Umunya-Brazil Fernandinho.

Ibi byishimo ariko byari iby'akanya gato kuko Real Madrid, binyuze kuri Vinicius Jn. yishyuye igitego cyiza, nyuma y'uko uyu musore w'imyaka 21 gusa yacenze Fernandinho akavana umupira mu kibuga hagati akawinjiza mu rubuga rw'amahina, mbere yo kuwuboneza mu izamu ryari ririnzwe na Ederson.

Ibintu ariko byari bitararangira kuko ku munota wa 74, Bernardo Silva yateye ishoti rikomeye cyane agatsinda igitego cya kane, nyuma y'uko ba myugariro ba Real Madrid basaga nk'abarangaye ku kimeze nk'ikosa umusifuzi atatanze.

Real Madrid yakoze iyo bwabaga iza gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Karim Benzema, wujuje ibitego 14 muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

Umukino wo kwishyura utegerejwe ku itariki ya 4 Gicurusi 2022, mu gihe kuri uyu wa 27 Mata, Liverpool iri bwakire Villarreal FC yo muri Espagne ku Kibuga Anflield Road, ukaba ari undi mukino wa 1/2 muri iri rushanwa.

Ubwo Benzema yari amaze gutsinda igitego cya mbere cya Real Madrid
Foden yatsinze igitego cyiza cy'umutwe
Umuzamu wa Real Madrid, Courtois ntiyabashije gukuramo umupira wa Jesus
Gabriel Jesus yatsinze igitego cyiza nyuma yo gucenga myugariro Alaba
Benzema yaboneje umupira yahawe na Mendy mu rubuga rw'amahina
Kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Kevin De Bruyne yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri w'umukino
Abakinnyi ba Manchester City bari kwishimira igitego cya Foden
Phil Foden ubwo yishimiraga igitego yatsinze n'umutwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/champions-league-manchester-city-yatsinze-real-madrid-mu-mukino-w-ishiraniro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)