Hagaragajwe ko iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika rizashingira ku ikoranabuhanga rigezweho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kongera ibiganiro ku ruhare rwa siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya bigamije guhindura urwego rw'ubuhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko ibiganiro n'imyanzuro izafatirwa muri iyi nama bizatanga umusanzu mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ndetse n'impinduramatwara zikenewe mu buhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

Ati 'Kuba muri hano uyu munsi, ni ubuhamya bw'umuhate uganisha ku guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya nk'inkingi zafasha mu mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.'

Yakomeje agira ati 'Kwagura ubumenyi, ikoranabuhanga, no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi cyane mu kubaka gahunda irambye yo kwihaza mu biribwa.'

Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko Afurika izi neza uruhare rw'ubumenyi n'ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu bukungu ndetse no guhindura imibereho y'abaturage.

Niyo mpamvu kandi mu 2014, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije gahunda yiswe 'STISA-2024' igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya muri Afurika.

Minisitiri Mukeshimana ati 'Gushyira mu bikorwa neza izi ngamba bisaba ishoramari rirambye mu bushakashatsi n'iterambere ndetse no kubona ikoranabuhanga rishya no guhanga ibishya mu biganza by'abafatanyabikorwa mu nzego z'ingenzi z'ubukungu bwacu harimo n'ubuhinzi.'

Guverinoma y'u Rwanda kandi yijeje ubufasha mu kugira ngo iyi gahunda yo kwagura ubumenyi n'ikoranabuhanga igerweho muri Afurika ndetse n'izindi mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo Umugabane wa Afurika ubashe kugera ku mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi ari nabyo bizafasha mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

Yagize ati 'Gushora mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi ku Mugabane wacu.'

Umuyobozi wa AATF, Dr. Canisius Kanangire yavuze ko urwego rw'ubuhinzi muri Afurika ari rwo rutanga akazi ku baturage benshi, ariko usanga hakiri imbogamizi zituma umuhinzi atabasha guhinga kinyamwuga cyangwa ngo asarure ibingana n'imbaraga aba yashoye muri ubwo buhinzi.

Ati 'Iyo tuvuga ubuhinzi dusanga ari ahantu umusaruro uba muke ugereranyije n'ubutaka cyangwa ahantu umuntu aba yahinze. Ugasanga turimo gusarura toni imwe kuri hegitari abandi basarura toni eshanu kuri hegitari.'

Yakomeje agaragaza ko ibyo ari ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti, ati 'Icyo ni ikibazo gituma tudasarura ibiribwa bihagije ku bantu batuye ibihugu cyangwa Afurika. Ibyo birasaba umuti. Noneho ku rwego rw'igihugu ugasanga igihugu kiratanga amafaranga menshi cyane yo kugura ibiribwa byunganira ibisarurwa bike bidahagije.'

Yakomeje agaragaza imbogamizi abahinzi bahura nazo, ati 'Umuhinzi muri Afurika ntabwo abona ibyangombwa akeneye kugira ngo ahinge yeze. Ibyo bya ngombwa birimo amamashini, buriya ntabwo wahaza abantu miliyoni mirongo ingahe ukoresha isuka, birasaba kuzana imashini.'

Iyi nama ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu rwego rw'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri. Iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26-28 Mata 2022.

inisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yavuze ko Afurika ikwiye gushora imari mu buhinzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-iterambere-ry-ubuhinzi-muri-afurika-rizashingira-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)