Byagenze gute kugira ngo Prince Kid atabwe mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko Prince Kid yari yahamagajwe kugira ngo asobanure bimwe mu byo yakekwagaho, birimo Ruswa yaba iy'amafaranga n'ishingiye ku gitsina ivugwa muri Miss Rwanda ndetse n'iby'imodoka ya Miss Muheto atarahabwa, n'ibindi.

Nyuma yo kubazwa ibyo bibazo n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, byarangiye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid atawe muri yombi, amakuru akavuga ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

InyaRwanda.com ikimara kumenya ayo makuru twifuje kuyakurikirana kugira ngo hamenyekane ukuri kwayo. Mu kiganiro Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagiranye na InyaRwanda.com, yemeje aya makuru.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] afunzwe akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya muri Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: ''Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze. Arakekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye'.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko Prince Kid ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, Iperereza rikaba rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe  Ubushinjacyaha.

Mu bibazo Umuvugizi wa RIB yabajijwe na InyaRwanda.com, ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane niba Prince Kid yari ari kumwe na Miss Muheto igihe atabwa muri yombi, ndetse ntiyigeze anavuga ku bibazo by'imodoka itaratangwa, gusa amakuru InyaRwanda.com ifite ni uko Miss Muheto na Prince Kid bari bari kumwe. Kugeza ubu RIB ikomeje iperereza.


Prince Kid yatawe muri yombi

Iri tabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudone [Prince Kid], rije rikurikira isezera ry'uwari umuvugizi w'iri rushanwa Miss Nimwiza Meghan.

Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n'ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116668/yari-kumwe-na-miss-muheto-byagenze-gute-kugira-ngo-prince-kid-atabwe-muri-yombi-116668.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)