
Tariki ya 21 Mata 2022 ni bwo ICK yashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri basaga 500. Ni ku nshuro ya 10 iyi kaminuza yatangaga Impamyabumenyi ku bayisojemo amasomo.
Muri rusange abanyeshuri 13 ni bo bahembwe na ICK nk'abitwaye neza ariko Banki ya Kigali [BK] yahisemo guhemba babiri bitwaye neza kurusha abandi mu bize mu Ishami ry'Uburezi.
Umuyobozi uyobora Amashami ya BK mu Ntara, Habanintwari Jean de Dieu, yavuze ko Banki ya Kigali yahisemo guhemba buri wese muri bo miliyoni 1 Frw mu kubafasha kubona imbaraga zo gutangiriraho nyuma yo gusoza kaminuza.
Yagize ati 'Twahisemo abafite amanota menshi kurusha abandi kandi nka Banki ya Kigali duharanira ko abo duhemba bagomba kuba baharanira kugira ubuzima bwiza. Bakwiye no gukoresha ubumenyi bahawe na ICK bakiteza imbere bakanateza imbere abo bazakorera.''
Yavuze ko gahunda yo gutanga ibihembo ku batsinze neza ari uguha intege abari inyuma yabo kandi amafaranga bahabwa akwiye kubabera intangiriro nziza bakiteza imbere.
Yagaragaje ko bakwiye kwitekerezaho mu cyerekezo cyo guhanga imirimo ndetse na banki na yo ikabatera ingabo mu bitugu.
Yagize ati 'Iyi Gahunda ntabwo izahagarara kuko abatsinda neza bahoraho kandi ibi bizaha intege abakiri inyuma yaba kugira ngo na bo baharanire ko bazahabwa ibihembo birushijeho. Amafaranga tubaha akwiriye kubabera intangiriro nziza zo kubateza imbere.''
Uwizeyimana Claudine uri mu bahembwe yavuze ko bizamufasha kwiteza imbere no kwiga ikindi cyiciro gikurikiyeho.
Yagize ati 'Igihembo kiranshimishije kuko kigiye kumfasha kwiteza imbere kuko nshaka kwiga ikindi cyiciro cy'amashuri. Ndasaba bagenzi banjye bari inyuma yanjye kwiga bashyizeho umwete ngo na bo bazabone ibihembo nk'ibi kuko ubumenyi twahawe bushobora kudufasha kugera kuri byinshi kuko turabufite.''
Musesayose Tharcissie wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gitarama mu Karere ka Muhanga yavuze ko igihembo yahawe ari ingenzi mu rugendo rwe rwo gutanga uburezi bukwiye.
Yagize ati 'Ndashaka gukomeza kwiga kuko aya mafaranga azamfasha gukora ibindi bishamikiye ku byo nkora kandi nkatanga umusaruro mwiza wo gufasha igihugu cyanjye mbicishishe mu nyigisho zifite ireme.''
Abanyeshuri bahembwe bijejwe kuzafashwa mu gukora imishinga yabo mu gihe bazifuza gushora amafaranga bahawe mu bikorwa bibyara inyungu.
Banki ya Kigali isanzwe itanga ibi bihembo muri gahunda yayo yo gushimira abanyeshuri bitwaye neza mu masomo yabo, ibikora mu mashuri atandukanye mu gihugu hagamijwe kubafasha gushyira imishinga yabo mu bikorwa ndetse ni gahunda izakomeza gukora.

