Umuyobozi ukomeye muri Uganda yaguye muri Amerika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abayobozi batandukanye bo muri Uganda baherukaga kumusura aho arwariye, bataha bavuga ko arembye, ko akeneye amasengesho.

Jacob L'Okori Oulanyah yabaye Perezida w'Inteko ishinga amategeko ya 11 ya Uganda ku wa 24 Gicurasi 2021, atsinze Rebecca Alitwala Kadaga wari usanzwe muri uwo mwanya.

Yabaye Visi Perezida w'Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuva mu 2011 kugeza muri Gicurasi 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-ukomeye-muri-Uganda-yaguye-muri-Amerika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)