PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, nibwo mu karere ka Bugesera muri La Palisse Hotel habereye umuhango wo gushyikiriza ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona yo gusiganwa ku magare, ni umuhango wayobowe n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo Shema Maboko Didier.

Muri uyu muhango warimo na Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY Murenzi Abadallah ndetse n'umuyobozi w'akarere ka Bugesera Mutabazi Richard basabye aba bakinnyi bazatangira imikino hagati ya tariki ya 22 na 27 Werurwe 2022 ikazakinirwa mu gihugu cya Misiri.

Mu ijambo ry'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier abanje gushimira abakinnyi uko bitwaye muri Tour du Rwanda22 , anaboneraho kubibutsa ko uyu mwaka biteguye neza, abasaba kurushaho guhatana, ababwira ko yizeye imidali muri iyi shampiyona y'Afurika bagiyemo.

Perezida wa FERWACY, Abdallah Murenzi yasabye abakinnyi gushaka imidali myinshi n'amanota kugira ngo u Rwanda rusubira mu myanya 3 ya mbere muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Umutoza Sempoma Felix uyoboye aba bakinnyi berekeje mu Misiri mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, yavuze ko biteguye neza bityo intego ikaba ari ukuzana imidali myinshi.

Urutonde rw'abakinnyi b'ikipe y'igihugu yo gusiganwa ku magare yitabiriye shampiyona y'Afurika 2022:

Abangavu : Uwera Aline

Ingimbi : Ndayisenga Bonheur

Abagore U23: Ingabire Diane ,Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline

Abagabo U23: Muhoza Eric , Mugisha Moise , Mugisha Samuel , Nsengimana Jean Bosco na Uhiriwe Byiza Renus .

Umuyobozi wa tekiniki ni Murenzi Emmanuel, Umutoza Sempoma Felix, Umukanishi Uwimana Jean de Dieu (Rafiki) ndetse na Masseuse Uwayezu Sandrine .

The post PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ps-muri-minisiteri-ya-siporo-shema-maboko-didier-yashyikirije-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-shampiyona-nyafurika-yo-gusiganwa-ku-magare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ps-muri-minisiteri-ya-siporo-shema-maboko-didier-yashyikirije-ibendera-abakinnyi-bagiye-guhagararira-u-rwanda-muri-shampiyona-nyafurika-yo-gusiganwa-ku-magare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)