Umunyeshuri muremure cyane yaretse ishuri kubera impamvu isekeje - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yitwa Charles Sogli, akaba afite imyaka 23, kuri ubu uyu musore yatangiye umwuga wo gusudira nyuma yuko aretse ishuri ageze mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza, mu gace kitwa Ziope mu gihugu cya Ghana.

Yagize ati: 'naretse ishuri ngeze mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza, navuye mu ishuri bitewe nuko ntari nkishoboye kubona inkweto zinkwira bitewe n'ikirenge cyanjye kinini cyane birenze'

Uyu wavutse ari umwana wa gatatu mu bana batanu bagize umuryango we, afite ikirenge kinini cyane kuburyo kubona inkweto imukwira ku isoko ari ibintu bidashoboka. Kugira ngo ubyumve neza ikirenge cye gipima santimetero 45, we ku giti cye afite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 16 igitangaje kurushaho nuko areshya uku afite imyaka 23 gusa, ndetse akaba ari nawe muremure mu muryango wabo.

Uretse kandi kuba atabona inkweto zimukwira, uburebure butuma hari byinshi atabona, nkubu avuga ko nta modoka nimwe ijye ipfa kumutwara, bityo bigatuma agenda n'amaguru ahantu hose agiye.



Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-muremure-cyane-yaretse-ishuri-kubera-impamvu-isekeje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)