Regno Marz yashyize hanze indi ndirimbo "Slow" - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Regno Marz uherutse gushyira hanze Indirimbo Nickita yazanye indi nshya yise Slow, ikaba ari imwe mu zigize EP ye ya mbere.

Uyu muhanzi yaganiriye na INYARWANDA maze atangaza gahunda afite. Yagize ati: 'Natangiye gushyira hanze indirimbo zigize EP yanjye nise Alpha, ndashima Producer Justin ukomeje kunshyigikira muri byose.'

Akomeza agira ati: 'Indirimbo Nickita yanyeretse ko bishoboka kuko abantu barayikunze cyane, ubu ngiye kubanza kuzishyira hanze mu buryo bw'amajwi ariko n'amashusho azahita akurikiraho.'

Regno Marz yatangiye umuziki muri 2017 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye.

Alpha  niyo EP ya mbere y'uyu muhanzi, ndetse indirimbo ya mbere izajya kuri iyi EP yitwa Slow  yamaze gusohoka.



Source : https://yegob.rw/regno-marz-yashyize-hanze-indi-ndirimbo-slow/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)