Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Misiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu (Village Urugwiro) ngo Perezida Kagame yageze mu Misiri kuri uyu wa Gatanu.

President Kagame has arrived in Cairo for an Official Visit to Egypt during which he will have tête-à-tête and bilateral meetings with President Abdel Fattah Al-Sisi @AlsisiOfficial. pic.twitter.com/3smvIlbDYn

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 25, 2022

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n'imikoranire mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw'abasirikare n'abakozi mu by'umutekano aho abasirikare b'u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ingufu, ubuvuzi no guhererekanya abanyeshuri.

Muri iyo myaka, Abanya-Misiri barushijeho kwerekeza amaso mu gushora imari mu Rwanda ari na ko batinyura Abanyarwanda gushora imari muri icyo gihugu.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry'ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda 'Egyptian Expo'.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk'icyayi, imboga, inanasi, imineke n'ibindi.

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye ubutwererane mu bijyanye n'ubuzima by'umwihariko mu mirimo yo kubaka ikigo kizajya kivurirwamo indwara z'umutima kikanakorerwamo ubushakashatsi.

Iki kigo kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro ku bufatanye bw'Ikigo cy'Abanyamisiri gishinzwe ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y'Ubuzima.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko mu Misiri nyuma y'urwo mugenzi we Abdel Fattah Al-Sisi yagiriye mu Rwanda mu 2017.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yagiriye-uruzinduko-rw-akazi-mu-gihugu-cya-Misiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)